Isoko rya Kigali City Market rizafungurwa ku wa Kane, kwa Mutangana ho bite?

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko Kigali City Market, isoko ryari ryarafunzwe ku wa 16 Kanama 2020 kubera icyorezo cya COVID-19, rizongera gufungurwa ku wa Kane w’iki Cyumweru.

Umujyi wa Kigali uvuga ko iri soko rizongera gufungurwa ku wa Kane tariki ya 03 Nzeli 2020 ariko rikazajya rikora hubahirijwe amabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Itangazo rigakomeza rivuga ko mbere y’uko rifungurwa, ubuyobozi bwaryo busabwa gutegura “uburyo bunoze bwo gukaraba intoki, imirongo igaragaza abarigana aho banyura no kugabanya ubucucike bugaragaramo kandi bigakorwa bitarenze tariki ya 02 Nzeri 2020”.

Twabibutsa ko ubwo iri soko ryafungwaga, byakorewe igihe kimwe n’iry’i Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana, gusa Umujyi wa Kigali watangaje ko kubera imiterere yaryo ryo rizakomeza gufunga.

Abaricururizagamo cyangwa se abaharangurizaga ibyo kurya bazakomeza gukorera ku Giticyinyoni no mu Nzove, agagaragaye ubucucike bukabije mu minsi ishize benshi bakibaza niba Umujyi wa Kigali uri kurinda abahakorera.


Aha ku giti cy’inyoni ahimuriwe bamwe mu bakoreraga mu isoko ryafunzwe benshi bagaragazaga impungenge naho hateye kubera ubucucike

Ikindi wamenya ni uko aya masoko yafunzwe nyuma y’uko icyo gihe imibare yo mu minsi irindwi yari ishize ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragazaga ko mu gihugu habonetse abantu 981 bashya banduye, benshi muri bo babonetse mu masoko i Kigali.

Bityo nubwo isoko rya Kigali City Market rigiye gufungura ibikorwa, rizajya rikorerwamo abacuruzi bangana na 50% by’abasanzwe barikoreramo.

Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2020, mu Rwanda harabarurwa abantu 4,063 banduye icyorezo cya COVID-19 bagaragaye mu bipimo 409,707 bimaze gufatwa mu gihugu cyose, ni imibare yiyongereye mu minsi mike ishize kuko nko mu minsi umunani gusa habonetse abantu 974 banduye.

Muri aba, 2,013 bingana na 50% barayikize mu gihe 2,034 bakirwaye. Ijanisha ry’abandura ni 0,9% mu gihe iki cyorezo kimaze guhitana ubuzima bw’abantu 16 (0,4%) kuva kigaragaye ku butaka bw’u Rwanda hagati muri Werurwe uyu mwaka.

Icyatandukanyije Mama Charlene na Papa Charlene kigiye hanze, byose arabivuze Rev Pastor Ninzi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo