Isoko ry’impunzi z’Abarundi i Nduta ryasenywe ku kagambane ka Leta ya Tanzania

Bamwe mu mpunzi z’Abarundi bo mu nkambi ya Nduta mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania bavuga ko basenyeweho isoko n’ubuyobozi bw’inkambi, mu gisa nko kubahatira gutahuka.

Ku wa Gatandatu, umwe mu mpunzi z’i Nduta yari yabwiye BBC ko hari guhwihwiswa ko hagiye gufungwa inzu z’ubucuruzi buciriritse nka ’Restaurants’ muri iyo nkambi.

Yagize ati "Ejo twabonye haza itegeko ryo kubomora isoko no gukuramo ibyo dufitemo byose".

Uyu utifuje gutangazwa izina ku mpamvu z’umutekano we, yavuze ko iryo tegeko ryatanzwe n’uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya Tanzania, "kugira ngo twibwirize gusa dutahe".

Yongeyeho ati "Ntitubona ingene [ukuntu] tugiye kubaho. Twari tubeshejweho no kurya tuvuye mu isoko. Abenshi ubu ntitugira ayo ducira n’ayo tumira".

Itangazamakuru ryagerageje kuvugana n’ubuvugizi bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya Tanzania, ariko ntibwagira icyo butangaza.

Dana Hughes, umuvugizi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) mu Karere k’Uburasirazuba bwa Afurika, yavuze ko nta makuru afite y’isenywa ry’isoko ry’impunzi rya Nduta, ariko ko atari ikintu gishya.

Yasezeranyije gutanga amakuru arenzeho namara kumenya uko bihagaze muri iyo nkambi.

Zimwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Nduta ibaribwamo abagera ku 73,000, zivuga ko iryo soko ryaremwaga n’impunzi ndetse n’abaturage ba Tanzania baturiye iyo nkambi.

Bahashoraga nk’imyumbati, amavuta y’amamesa, imyenda yo kwambara, ibitenge, ibitunguru, inyanya (cyangwa itomati, mu Kirundi) n’ibindi.

Iyo mpunzi yavuze ko kugeza n’ubu, batarumva ijambo rya HCR. Ati "Amabi yose tuyakorerwa HCR irorera [irebera] ataco ivuze".

Muri iki cyumweru, HCR yasabye Leta ya Tanzania kureka ibikorwa byo kotsa igututu impunzi ngo zitahe.

Indi mpunzi ivuga ko yasenyewe icyumba yacururizagamo muri iryo soko yagize iti "Ubu nta cyizere cy’ubuzima dufite".

Ibi byo mu nkambi ya Nduta bibaye bikurikira itangazo ry’ubuyobozi bw’iyindi nkambi ya Nyarugusu bwategetse impunzi ko guhera ku itariki ya Kabiri y’uku kwezi kwa 11 hari ibyo zitemerewe gukora.

Ibyo ni uko nta muntu uwo ari wese muri iyo nkambi wemerewe gukora ubucuruzi bw’inzu zo gucumbikiramo abagenzi zizwi nka ’Guest Houses’.

Iryo tangazo rivuga kandi ko bitemewe gukora ubucuruzi bw’akabari cyangwa aho abantu bajya kwicira inyota.

Ryongeraho ko gukora ubunyonzi, cyangwa kunguruza abantu ku igare (ikinga, mu Kirundi) bitemewe mu nkambi, ko ikoreshwa ry’amagare ryemewe ku munsi wo gufata imfashanyo no mu kujyana abarwayi ku bitaro gusa.

Mu kwezi gushize kwa cumi, Leta ya Tanzania yavuze ko yisubiyeho ku cyemezo cyo gucyura ku ngufu impunzi z’Abarundi cyagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya mbere y’ukwo kwezi.


Hamwe mu hakoreraga isoko ry’impunzi z’Abarundi bo mu nkambi ya Nduta


Abari bafite ibyo bacururiza muri iri soko bakuragamo ibyari bisigaye kuri iki cyumweru





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo