Isiraheli  na Liban  mu mishyikirano irimo inzitizi  ikomeye

Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Liban, ibi bihugu byombi byasubukuye ibiganiro kur’uyu wa kabiri, ku ya 4 Gicurasi 2021 ku mupaka wo mu mazi uhuza Islael na Liban. Ni ibiganiro bitaziguye ndetse biyobowe na Washington iherutse gutangaza ko gushyikirana kw’ibi bihugu ari intambwe nziza ikomeye maze umuhuza,umudipolomate John Deschent. Liban ivuga ko idashobora kubyemera mugihe bitakomereza aho byasubikiwe ubushize.

Hari hashize amezi menshi ibi biganiro bihagaristwe bitewe n’amakimbirane yatewe no kudahuza ku impande zombi. Ni ibiganiro byatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 4 Mata 2021 i Ras al-Naqoura ,mu majyepfo ya Liban aho ihana imbibi na Isiraheli ari naho inama zabanje zabereye binyuze mu buhuza bwa Washington na ONU.

Iyi mishyikirano yabanje kwibanda ku buso bwa 860 km2 hashingiwe ku ikarita ya Lono yerekana igihugu cya Liban yo mwaka w’2011, ariko itakirwa neza n’uruhande rwa Beyrouth isaba ubuso bungana 1,430 km2, ikubiyemo igice cya gaz ya Karish, ahasanzwe hagenzurwa na Isiraheli ku bufatanye na sosiyete y’Abagereki.
Nubwo bisa n’ibitoroshye, Ibi bihugu by’ibituranyi byatangiye ibiganiro bitaziguye mu Kwakira 2020 binyuze muri ONU na Amerika, ariko igikorwa kirangira mu mpera z’Ugushyingo. Kur’uyu wa kabiri nibwo ibiganiro byongeye gusubukurwa ariko ingano y’ubusoikomeze kuba inzitizi ikomeye.

Amakuru aturuka muri perezidansi ya Liban avuga ko ibiganiro biza gukomereza aho byari byarahagarariye mu bihe bishize ni ukuvuga aho bise ku ngingo ya 29 yongerera igihugu cya Liban ubundi buso, ari nacyo cyabaye imbogamizi ikomeye. Ku ruhande rwabo bavuga ko bataremera kuganira ku yindi ngingo mugihe abo bagiye kuganira bataba bemeye ubusabe bwayo. Bavuga kandi ko” turaza kureba icyo umuhuza arifuza ko twaganiraho ku nyungu rusange”.

Ubwo inyumwa za Liban ku wa mbere tariki 3 Gicurasi 2021 , Perezida Michel Aoun yongeye gushimangira akamaro ko gukosora imipaka yo mu mazi hakurikijwe amategeko n’amasezerano mpuzamahanga. Kugira ngo bahindure ikarita ya 2011, ubuyobozi bwa Liban bugomba kumenyesha ONU coordone nshya zibisobanura, ariko iteka ryo guhindura imipaka ntirirashyirwaho umukono na perezida.

Islael na Liban ntibyahwemye kujya mu ntambara zipfa imipaka , icyo Washington yufuje ko cyakemurwa n’ibi biganiro hagamijwe kugena imipaka nyayo yo mu Nyanja, kugira ngo hakurweho urujijo k’umutungo kamere urimo, cyane ko Liban yatangiye ubushakashatsi kuri hydrocarbures iherereye mu gace yifuza cyane ari nako kabaye inzitizi mur’ibi biganiro.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo