Isi ntizatsinda COVID-19 nidashyira hamwe-Dr Tedros

Dr Tedros, umunya-Etiyopiya uyoboye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku isi (OMS/WHO) avuga ko ikibazo gikomereye cyane umuryango ayoboye n’Isi muri rusange kurusha ibindi atari Virusi ya Corona ubwayo, ngo ni ibura ryo gushyira hamwe n’ubuyobozi ku rwego rw’isi.

Mu kiganiro cyo mu buryo bwa Video, Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati "Ntidushobora gutsinda iki cyorezo [cya Coronavirus] mu gihe isi idashyize hamwe".

Nubwo Dr Tedros atigeze avuga kuri Perezida Donald Trump w’Amerika by’umwihariko, mu kwezi gushize kwa Gatanu Bwana Trump yavuze ko igihugu cye kigiye guhagarika inkunga kigenera OMS.

Amerika ni cyo gihugu gitera inkungu nyinshi cyane OMS kurusha ibindi bihugu, mu mwaka ushize yayihaye inkunga irenga miliyoni 400 z’amadolari.

Bwana Trump yavuze ko OMS yahindutse igikoresho cy’u Bushinwa.

Yagize ati "U Bushinwa bwigaruriye burundu umuryango mpuzamahanga w’ubuzima".


Dr Tedros ukomoka muri Ethiopia ayobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku isi (OMS/WHO) kuva mu mwaka wa 2017

Ishyaka rya DALFA-UMURINZI rya Ingabire Victoire ngo ryiteguye gukora ibishoboka byose, ngo rizanahatana mu matora ya Perezida ari imbere, n’ibindi byinshi tutavuze urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi umuvugizi w’iri shyaka abisobanura neza:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo