Ishyaka rya Ouattara rishaka ko yiyamamariza Manda ya 3

Ishyaka rya ’Rassemblement des houphouëtistes pour la démocratie et la paix’ (RHDP) riri ku butegetsi muri Côte d’Ivoire ryagennye ku mugaragaro Perezida Alassane Ouattara ngo aziyamamaze kuri manda ya Gatatu.

Ejo ku wa Gatatu, Bwana Ouattara yasabye ko ahabwa igihe cyo kubitekerezaho, avuga ko azatangaza icyemezo cye mu ijambo azageza ku baturage ku itariki ya 6 y’ukwezi gutaha kwa munani.

Yagize ati "Numvise ubutumwa buvuye mu nzego zitandukanye z’ishyaka, abategetsi batowe...n’abaminisitiri na bo babinsabye bo ubwabo. Namenye ibyemejwe n’akanama ka politike ndetse n’ubusabe bwanyu".

Mu itangazo yasohoye, Bwana Ouattara yakomeje agira ati "Mbasabye gukomeza kuzirikana Amadou [wari Minisitiri w’Intebe wapfuye] ndetse no kumpa umwanya wo kubitekerezaho no kuva mu kababaro, mbere yuko mbaha igisubizo vuha aha cyane".

Mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, Bwana Ouattara w’imyaka 78 yari yavuze ko urubyiruko rukwiye guhabwa umwanya wo gutegeka, avuga ko atazongera kwiyamamaza.

Amaze imyaka 10 ku butegetsi.

Amadou Gon Coulibaly wari Minisitiri w’Intebe we ndetse yifuzaga ko ari we wamusimbura, yapfuye azize umutima ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa Karindwi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze igihe bamagana ko Bwana Ouattara yakwiyamamariza manda ya Gatatu.

Amatora ya Perezida muri Côte d’Ivoire ateganyijwe kuba ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa cumi uyu mwaka kandi akanama k’amatora kasezeranyije ko azaba mu mucyo.


Perezida Alassane Ouattara azatangaza icyemezo cye mu cyumweru gitaha

Gitifu arashinjwa guhohotera umuturage amuziza ubutaka bwe, uwo Polisi yishe imurashe, Dr Kayumba yakatiwe igifungo cy’umwaka, CSP Zuba wemereye umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba gusurwa yakatiwe gukomeza gufungwa n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo