Umuvugizi w’Ishyaka rya DALFA UMURINZI yabaye ahagaritse kurivugira

Umuvugizi w’agateganyo w’ishyaka DALFA-UMURINZI ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Mahoro Jean warivugiraga biravugwa ko yahagaritse imirimo yo kuvugira iri shyaka, bikaba byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Nzeri 2020 ariko impamvu zo guhagarika iyi mirimo ntizatangajwe.
.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iri shyaka, rivuga ko yahagiritse imirimo ye kandi bamushimira igihe amaze akora iyo mirimo.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’iri shyaka, Madamu Ingabire Victoire rigira riti " Ishyaka rya DALFA-UMURINZI riratangaza ko Umuvugizi waryo, bibaye ngombwa ko aba ahagaritse izo nshingano yari afite. Riboneyeho kandi no kumushimira ubwitange n’umuhate byamuranze mu gihe cyose yari amaze aribereye Umuvugizi."

Mu minsi ishize nibwo Akarere ka Ngororero mu ibaruwa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga UMUBAVU ufitiye Kopi yasabiraga Mahoro Jean gukurwa ku rutonde rw’abagenerwabikorwa b’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, ibaruwa yandikiwe umuyobozi mukuru wa FARG.

Iyo baruwa yagiraga iti "Nshingiye ku ibaruwa Umurenge wa Ngororero wandikiye umuyobozi w’Akarere 1513/03.05.11/2020, ivuga imyanzuro y’inama y’Abarokotse Jenoside mu 1994, nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbasabe gukura ku rutonde rw’inkunga y’uburezi umugenerwabikorwa bavuze ko yishoboye witwa Mahoro Jean mwene Gakeri Philippe na Uwabeza Triphonie bo mu Murenge wa Ngororero, Akagali ka Rususa nkuko byasabwe mu myanzuro yavuzwe haruguru iri ku mugereka y’iyi baruwa".

Iyi Baruwa yanditswe ikanashyirwaho umukono n’umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, yamenyeshejwe abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero, Abayobozi bungirije b’Akarere ka Ngororero n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere.

Gusa nubwo muri iyi Baruwa bavuga ko ngo uyu Mahoro yishoboye, ntibagaragazaga neza uburyo yishoboyemo cyangwa ubushobozi bwe mu kuba ibyo yagenerwaga na FARG yashobora kubyibonera.

UMVA IKIGANIRO MAHORO JEAN AHERUTSE KUGIRANA N’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo