Ishyaka rya Barafinda ryahinduye umuvuno-Video

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, R2UDA (Rwanda Revolutionary United Democratic Advancers), ishyaka Nyarwanda riharanira ubumwe bw’Abanyarwanda muri Demokarasi yihuse ku mpamvu nziza nyinshi 200, ryahinduye umuvuno, urabyiyumvira muri iyi ndirimbo yaryo nshya ivuga byinshi ku bijyanye na ryo, iri shyaka riyobowe na Barafinda Sekikubo Fred, umunyapolitiki mwiza w’amahoro.

Uyu Barafinda yashatse kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2017 ariko ntibyamukundira kuko Komisiyo y’Igihugu y’amatora yavuze ko yasanze atujuje ibisabwa ngo yemererwe kwiyamamaza.

Uyu kandi RIB iherutse kumujyana mu Bitaro byita ku bafite indwara zo mu mutwe, CARAES NDERA ivuga ko igiye kumusuzumisha ngo irebe niba nta ndwara zo mu mutwe yaba afite. ibyo we yise kumuhohotera kuko ngo ntacyo arwaye ngo yewe no kuva mu bwana bwe ari ko ateye.

Ku wa 16 Nyakanga 2020 RIB yagaruye Barafinda iwe mu rugo ari na yo yari yamujyanye i Ndera aho yamaze amezi atanu arenzeho iminsi itanu (ni ukuvuga kuva ku wa 12 Gashyantare 2020 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2020).

Mu kiganiro kigufi Barafinda yagiranye n’UMUBAVU nyuma gato yuko avuye i Ndera, yavuze ko nubwo yaba arwaye atavuzwa n’abo yise ’abakeba’ kandi umuryango we uhari.

Yagize ati "Mukeba wanjye ntabwo ari we wari kujya kumvuza, ntabwo bishoboka...".

Ubu Barafinda yibereye mu rugo iwe mu buzima busanzwe ariko yavuze ko ngo bamutegetse ko nyuma y’ukwezi agomba kujya asubira i Ndera kwiteza inshinge, ati "Na n’ubu bantegetse ngo buri kwezi nzage nsubirayo kwiteza urushinge, ngo na none buri byumweru bibiri njye nsubirayo ngo bandebe".

Mu minsi ishize kandi Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot, yumvikanye mu mvugo iburira abanyamakuru cyane cyane abakorera kuri YouTube, abasaba kutongera gutangaza ibyo Barafinda ababwira, kuko ngo byabashyira mu byago byo gukurikiranwa n’amategeko.

UMVA INDIRIMBO Y’ISHYAKA R2UDA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo