Ishyaka R2UDA rya Barafinda ryandikiye ’UN HUMAN RIGHTS’ risaba kurenganurwa

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Barafinda Sekikubo Fred, Perezida w’ishyaka Nyarwanda riharanira ubumwe bw’Abanyarwanda muri Demokarasi yihuse ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda (Rwanda Revolutionary United Democratic Advancers, R2UDA), ryandikiye Perezida w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, Ambasaderi ELISABETH TICHY FISSLBERGER (UN HUMAN RIGHTS) rimusaba kurenganurwa.

Muri iyi baruwa Perezida wa R2UDA Barafinda asaba uyu muyobozi ko akarengane kari gukorerwa abanyarwanda muri rusange kahagarikwa, ati "Njye Perezida BARAFINDA SEKIKUBO Fred uyoboye ishyaka R2UDA ryo mu gihugu cy’u Rwanda rikorera mu mujyi wa Kigali hamwe n’abarwanashyaka b’ishyaka R2UDA, tubandikiye kugira ngo tubabwire akarengane gatandukanye abanyarwanda bari gukorerwa kugira ngo ako karengane gahagarikwe kandi n’abarenganyijwe bose barenganurwe kuko biri mu nshingano zanyu no mu bushobozi bwanyu".

Ishyaka R2UDA rivuga ko akarengane kibasiye cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi, riti "Akarengane kibasiye cyane abatavuga rumwe na Leta ya KIGALI-RWANDA bo mu mashyaka atandukanye bazira ibitekerezo byabo byiza byubaka igihugu cy’u Rwanda, hamwe n’abakene n’abandi banyarwanda batandukanye bazira ibitekerzo byabo byiza baba bavuga kugira ngo ibibazo biri mu Rwanda bikosoke Umunyarwanda wese agire Demokarasi n’ubwisanzure ku bimukorerwa byose".

Aka karengane ishyaka R2UDA risaba Perezida w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, Ambasaderi ELISABETH TICHY FISSLBERGER (UN HUMAN RIGHTS) ko kahagarara, kagaragajwe mu ngingo eshanu.

Iya mbere ishyaka R2UDA rigaruka ku buryo Perezida waryo Barafinda Sekikubo Fred yajyanywe i Ndera mu Bitaro byita ku bafite indwara zo mu mutwe (Caraes Ndera) umuryango we utabizi nyuma yo kwitaba Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ibyo yakomeje kwita ihohoterwa avuga ko ntacyo yavurwaga.

Akavuga ko I Ndera abaganga bategetswe kujya bamutera inshinge z’uburozi amezi 7 bavuga ko ngo bashaka kumukuramo Politike ye nziza, akavuga ko yakorewe iyicarubozo rikabije.

Agaruka kandi ku buryo ngo babonye avuye I Ndera batabashije kwangiza ubwonko bwe ngo Politike ye nziza imuvemo, bongeye kwangiza uburenganzira bwe bamusebya babwira abanyamakuru ko afite uburwayi bwo mu mutwe budakira kandi bababwira ko nta munyamakuru wemerewe kongera kuvugana na we.

Kuri ibi ishyaka R2UDA rivuga ko ibyavuzwe na RIB ibwira abanyamakuru, yakoresheje iterabwoba ibwira abanyamakuru ko uzongera kuvugana na we ashobora kwisanga ari gukurikiranwa n’amategeko.

Ishyaka R2UDA kuri iyi ngingo rigasaba Perezida w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Ambasaderi ELISABETH TICHY FISSLBERGER gusaba Leta y’u Rwanda gufata abategetsi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kimwe n’abaganga bose bafatanyije mu gukorera Barafinda iyicarubozo bagashyikirizwa ubutabera, kandi agasubizwa uburenganzira bwe bwose yambuwe bwo gutangaza ibitekerezo bye bya Politike ye nziza akanongera kuganira n’abanyamakuru bose mu bwisanzure.

Mu ngingo ya Kabiri ishyaka R2UDA rigaragaza akarengane gakorerwa abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bambuwe uburenganzira ku mitungo yabo irimo nk’ubutaka n’amazu ubu bakaba bameze nk’impunzi mu gihugu cyabo, rigasaba ko abaturage basubizwa ibyabo kuko ngo biri gukorwa mu nyungu za Politiki y’ishyaka riri ku butegetsi.

Mu ngingo ya Gatatu, ishyaka R2UDA risaba Perezida w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Ambasaderi ELISABETH TICHY FISSLBERGER gusaba Leta y’u Rwanda guhagarika ibikorwa byo gutoteza abanyapolitike bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ishyaka riri kubutegetsi (FPR), bakabasubiza uburenganzira bwabo bemererwa n’Itegeko Nshinga bwo gutanga
ibitekerezo byabo byiza bya politike byubaka igihugu n’ubumwe mu banyarwanda, rikavuga ko igihugu cyubakwa n’ibitekerezo by’abanyepolitike bo mu mashyaka atandukanye kitubakwa n’ishyaka riri ku butegetsi gusa.

Mu ngingo ya Kane, ishyaka R2UDA risaba ko uyu muryango ryandikiye usaba Leta y’u Rwanda guhagarika abicanyi bose bica abatavuga rumwe n’ubutegetsi, rigatanga urugero rw’abishwe bazira ko bafite ibitekerezo byiza bya politike ihuza abanyarwanda bose nta vangura aho rivugamo umuhanzi KIZITO MIHIGO, Abarwanashyaka bane (4) b’ishyaka FDU-INKINGI n’abandi bane (4) baburiwe irengero, rigasaba ko abo bicanyi Leta y’u Rwanda ibagaragaza bagakurikiranwa n’ubutabera.

Ingingo ya Gatanu ari na yo ya nyuma ishyaka R2UDA ryakubiyemo ibyo ryifuza ko Perezida w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Ambasaderi ELISABETH TICHY FISSLBERGER asaba Leta y’u Rwanda guhagarika, rigaragazamo ko abanyarwanda badakwiye kwishyuzwa umutekano buri kwezi, riti "Turongera gusaba Perezida w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Ambasaderi ELISABETH TICHY FISSLBERGER, ko abwira Leta ya Kigali-RWANDA ihe umutekano abanyarwanda kuko abanyarwanda nta mutekano bafite kugira ngo umunyarwanda abone umutekano agomba kwishyura Leta ya KIGALI amafaranga buri kwezi, ibyo ntibikwiriye mu gihugu bizwi ko gifite amahoro".

Ku murongo wa Telefoni, Umuvugizi w’ishyaka R2UDA, Mulindwa Olivier UMUBAVU wamubajije niba bizeye ko ibyo basabye Perezida w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Ambasaderi ELISABETH TICHY FISSLBERGER bizeye ko bizashyirwa mu bikorwa, avuga ko babyizeye ijana ku ijana kuko ngo ari byo ashinzwe.

UMUBAVU wamubajije kandi niba iyi baruwa yaba yarashyitse kuri Perezida w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Ambasaderi ELISABETH TICHY FISSLBERGER bayandikiye, avuga ko bamaze kuyohereza ndetse babonye ko yagiye ndetse bizeye ko yageze k’uwo bayandikiye.


Ibaruwa ishyaka R2UDA ryandikiye Perezida w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Ambasaderi ELISABETH TICHY FISSLBERGER risaba kurenganurwa

Nkuko Perezida yavuze ko ntawasenya Convention, nibahe agaciro imitungo yacu kuko natwe ni zo Convention zacu, bazaze badupime niba turi abasazi:

- 





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo