Ishusho nshya y’umugore wa Donald Trump yateje impaka aho avuka

Ishusho itagaragaza neza Melania Trump, umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagaragaye mu nkengero y’umujyi avukamo mu gihugu cya Slovenia, rwagati ku mugabane w’Uburayi.

Umunyabugeni w’Umunyamerika Brad Downey ni we wahaye ikiraka Ales Zupevc, umubaji waho, ngo abaze ingiga y’igiti iri hanze y’umujyi wa Sevnica ayihe ishusho ya Madamu Trump.

Icyavuyemo ni igiti kijya gusa na Madamu Trump yambaye ikoti ry’ubururu ndetse n’ikiganza kijya kumera nk’ubuhiri gitumbereye mu kirere.

Bamwe mu bahatuye bavuze ko iyo shusho "iteye isoni", ko "idasa na gato na Melania".

Downey yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko mu kubazisha iyo shusho, yashakaga ko "habaho ikiganiro" ku biri kuba muri politiki y’Amerika muri iki gihe.

Uyu munyabugeni ari gukora imurika-bihangano mu murwa mukuru Ljubljana wa Slovenia kugeza mu mpera y’ukwezi gutaha kwa munani. Amakuru avuga ko iyo shusho ishobora "kwerekanwa gusa nk’igishushanyo kigamije gusetsa" iri ku gipapuro.

Umujyi wa Sevnica wahindutse ahantu hasurwa cyane na ba mukerarugendo basura Slovenia kuva Donald Trump yatorwa nka Perezida w’Amerika mu mwaka wa 2016, na Madamu Trump - w’icyamamare wahoze uhatuye - akaba muka Perezida w’Amerika.

Uko abasura uyu mujyi barushako kugerageza kumenya ko Madamu Trump yabagaho mbere akiri muto, abahatuye babazanira ibicuruzwa bitandukanye birimo inkweto zo kogeramo zizwi nka kamambiri (’kamba mbili’) ndetse n’imigati bifite ishusho ijya kumera nk’iya Madamu Trump.

Mu gihe bamwe mu bahatuye banenze iyo shusho bavuga ko uwayibaje yarengereye, Katarina w’imyaka 66 y’amavuko we yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ari "igitekerezo cyiza" kugira igihangano nk’icyo.

Yongeyeho ati: "Melania ni intwari ya Slovenia, yashoboye kugera ku isonga muri Amerika".

JPEG - 33 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo