Ishuri rya  St Marc ribaye indashyikirwa mu mitsindire  ku rwego ruhanitse

Imyaka ibiri irashize ishuri ribanza ryaragijwe Mutagatifu Mariko ryegukana insinzi mu mitsindire yo ku rwego ruhanitse. Ryishimiye bikomeye umusaruro babonye mu mwaka w’amashuri wa 2018 wo gutsindisha ijana ku ijana. Abanyeshuri 56 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bose baratsinze bahabwa n’ibigo bazakomerezamo amashuri yisumbuye.

Rihamya ko rifite icyerekezo cyo gukomeza kwesa imihigo mu gutanga uburezi bufite ireme, butanga umusaruro kandi bubereye u Rwanda. Ibyo byatangajwe na Mama Uwimana Hilarie umuyobozi w’iri shuri ubwo bishimiraga ubudashyikirwa bagezeho n’insinzi babonye.

Umuyobozi w’iri shuri, yagize ati: “Twifuza gukomeza kuba indashyikirwa mu mitsindire ku rwego ruhanitse, dutanga uburezi bubereye u Rwanda, uburezi buhamye kandi butanga umusaruro ufatika”. Bafite ingamba zo gukomeza kwita ku banyeshuri barera mu myaka yose bagamije kubafasha kuzamuka neza no gutanga umusaruro ushimishije; gutoza abana ikinyabupfura n’uburere; gukunda isengesho; gukunda amasomo bigishwa; kubatoza indangagaciro z’umuco nyarwanda n’ibindi.

Yashimiye ababyeyi, abarezi n’ubuyobozi bw’iri shuri ku bwitange, urukundo n’umurava bagaragaje, abasaba gukomeza ubufatanye mu guha agaciro uburezi. Yahamagariye ababyeyi kujya baba hafi y’abana, bakabagenera n’umwanya wo kubaganiriza.Yifurije abanyeshuri bagiye gukomereza amasomo yabo mu bindi bigo kuzakomeza kubahesha ishema mu mashuri yisumbuye.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagize ati: “Iri shuri turitezeho byinshi, turitezeho umusaruro mwiza bijyanye n’icyerekezo cya Diyosezi ya Ruhengeri mu kurera kandi tukarera neza, tukarerera Kiliziya, tukarerera igihugu. Uko rigenda rikura rigenda rigaragaza umusaruro.

Iri shuri turitezeho umusaruro mwinshi kandi mwiza kugira ngo twubake igihugu duhereye ku burezi. Aya mashuri ni intango, turifuza kubaka intango ikomeye yo kugira ngo umwana arerwe neza, akure ameze neza, anogeye Imana n’abantu”. Yahamagariye ababyeyi kubana neza mu ngo, bizafasha n’abana kuba mu rugo rutuje ruzira intonganya n’amakimbirane.

Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Mariko ni ishuri Gatolika ryigenga rya Diyosezi ya Ruhengeri. Rirererwamo abanyeshuri bari mu byiciro bibiri. Icyiciro cy’amashuri y’inshuke cyashinzwe ku itariki ya 19 Mutarama 2009. Icyiciro cy’amashuri abanza cyatangiye mu mwaka wa 2012. Ribarizwa mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.
NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo