Isesengura:Ikimenyane n’agatsiko RBC irema mu banyamkuru bamwe

Kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2018 ikigo kitwa RBC (Rwanda Biomdecal Centre )cyatwaye bamwe mu banyamakuru mu Karere ka Rubavu mu byo bita guhugura abanyamakuru.

Amakuru avuga ko muri icyo kigo havugwa imikorere mibi kandi hashize igihe ivugwamo ku buryo hari n’abakozi 8 baherutse kwirukanwa ni nama y’Abaminisitiri kubera imikorere mibi.

Iyo mikorere no mu bashinzwe itangazamakuru muri icyo kigo yagaragayemo ku buryo nabyo bishobora kuzakemuka mu nama y’Abaminisitiri kuko kuba bizwi byo birazwi kandi ikibigaragaza ni uko bivugwa hirya no hino ariko ko umukozi witwa Habarurema Gaspard ushinzwe itumanaho muri icyo kigo Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumubaza impamvu hari ibinyamakuru byinshi bitajya bitumirwa ku murongo wa Telephone igendanwa ntiyatwitaba tumwoherereza ubutumwa bugufi yasubije avuga ati “Sorry twatumiye Televiziyo na za Radio nyuma tuzatumira radios”.Bishoboke ko ashobora kuba yaribeshye atashakaga kuvuga radios.

Ibinyoma ahantu bigaragarira ni uko hari abanyamakuru bandika kuri za murandasi cyangwa website batwaye ,bigaragara ko hari impamvu yabeshye kandi umuyobozi ubeshya iyo iba ari imkorere mibi.

JPEG - 210.4 kb

Habarurema Gaspard

Iki kigo kigeze kuvugwamo imiti yarengeje igihe bitahuwe na PAC ,uretse ibyo hari abakozi birukanywe twavuze haruguru none hajemo ibyo kurema udutsiko no guhora batamira abantu bamwe n’ikimenyane aho bamwe mu banyamakuru bahamagara bamwe mu bayobozi b’icyo kigo bakabashyira ku rutonde abandi bahamagara bakangirwa.

Iki kigo nanone kigeze kuvugwaho gutwara abanyamakuru mu Ntara bafatwa nabi ku buryo byasakuje inzego zo hejuru zikinjira mu kibazo bagasaba iki kigo gucyemura ikibazo cy’abanyamakuru vuba bityo bakagikemura.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umwe mu bayobozi muri RBC witwa Marick Kayumba tumuhamagaye ntiyatwitaba tumwoherereza ubutumwa bugufi tumubaza ku mikorere ivugwa muri RBC n’umukozi ushinzwe gutumira uhora atumira abantu bamwe gusa nigikurikizwa mu gutumira ariko ntabwo ntiyadusubiza.

Uwitwa Liliane nawe umwe mu bayobozi muri RBC nawe ugira uruhare mu kumenya abatumirwa twamubajije ibivugwa muri RBC by’agatsiko kashinzwe n’uwitwa Gaspard arabihakana avuga ko abatumirwa babemereza hamwe ariko ku kibazo cyabiyandika ku binyamakuru by’abandi biba bitatumiwe avuga ko agiye kubikurikirana ndetse agira ati “Abo bose bafite ikibazo cyo kudatumirwa ubabwire batugane baduhe imyirondoro ubutaha tuzajya tubatumira”.

Hari bamwe mu banyamakuru twavuganye badusabye kudatangaza amazina yabo kandi batumiwe bavuze ko uburyo bwo gutumira habamo ibo bise gutekinika batumira uwo bashatse batagamije inkuru zizandikwa kuko hari ibinyamakuru byinshi bizwi kandi bitajya bitumirwa ,abandi bakavuga ko RBC ikora nkaho atari ikigo cya Leta ku buryo wagirango n’ikigo cy’umuntu ku gite cye ugicunga uko yishakiye.

Umwe mu bayobozi b’ibibinyamakuru twavuganye nawe wadusabye kutavuga amazina ye yagize ati “Byose turabizi imikorere yabo ariko tugomba kuyinenga kuko n’amafaranga y’abanyarwanda bakoresha ntago ari ayabo si numva uburyo bahora batumira abantu bamwe gusa ni uko se aribo bazi kwandika inkuru kurusha abandi?bashingira kuki mu gutumira nibyo dushaka ko batubwira.Ntago kiriya kigo ari icy’umuntu bagomba kubimenya bagakora uko ibindi bigo bya Leta bikora mu mucyo”.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo