Isesengura:Ese Raila Odinga cyangwa Besigye batavuga rumwe na Leta bashobora kwiyamamaza kuba Abadepite nka Frabk Habineza

Ikinyamakuru Umusingi kifuje kubagezaho isesengura hagati y’abanyapolitike bayoboye amashyaka atavuga rumwe na Leta mu bihugu 4 birimo n’u Rwanda aho abantu baziko Dr.Frank Habineza Perezida w’Ishyaka Green Party ritavuga rumwe na Leta na Dr.Kiiza Besigye wa Uganda ndetse na Raila Odinga wa Kenya na Zitto wa Tanzania niba bose bashobora kwiyamamaza kuba Abadepite.

Dr.Frank Habineza arimo kwiyamamaza kuba Depite nyuma yo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agatsindwa ndetse agatsindwa nta Mpayimana Philippe wiyamamaje yigenga.

Nyuma y’abantu hirya no hino kwibaza niba koko Dr.Frank Habineza yari akwiye kwiyamamaza kuba umudepite kandi yariyamamaje kuba Perezida bidasuzuguritse kuko yatsinzwe bikomeye ,abandi bakavuga bati ese n’ubu atsinzwe mu badepite yazongera kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ubutaha?.

Hari bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko bisuzuguritse cyane kubona Perezida w’Ishyaka arimo kwiyamamaza kuba umudepite yari kubirekera abandi bamwungirije mu Ishyaka nkuko Dr.Kiiza Besigye wari Perezida wa FDC atiyamamarije kuba umudepite ahubwo akareka abandi bakiyamamaza ubu bakaba bari mu Nteko ishingamategeko ya Uganda.

Muri Kenya Raila Odinga nawe yiyamamarije kuba Perezida inshuro nyinshi ariko ntashobora kwiyamamariza kuba umudepite kubera ko basanga bo urwego rwabo ari ukuyobora igihugu kandi umwanya bafite uruta kuba umudepite.

Mu minsi ishize twabajije Dr.Frank Habineza mbere y’uko kwiyamamaza bitangira niba bikwiye ko yajya kwiyamamariza kuba umudepite aramutse atsinzwe ku mwanya wo kuba depite yaranatsinzwe ku mwanya wa Perezida akabona 0 n’ibice.

Kuba atarashoboye kugeza n’ijwi rimwe n’ikimenyetso ko ataraba umunyapolitike abantu biyumvamo n’ubwo agerageza kuvuga ibitagenda byinshi.

Ubwo twaganiraga nawe kuri iki kibazo ku rubuga rwe rwa whatsapp abajijwe ko naramuka atsinzwe no mu matora y’Abadepite naho ishyaka ahagarariye akabona zeru nanone ubwo azatinyuka yongere yiyamamaze kumukuru w’igihugu manda itaha?Dr.Frank Habineza yaravuze ati ibyo reka tubirekere Imana niyo izi ukuri.

Ese kuki muri Uganda Besigye adashobora kwiyamamariza kuba Depite ,muri Kenya Odinga ntiyabikora no muri Tanzania kuki Frank Habineza atamera nka bagenzi be batavuga rumwe n’ubutegetsi mu bindi bihugu cyangwa akunda ubuyobozi bushobora gutuma abantu ikizere bari bamufitiye gishira?.

Aho yiyamamariza mu Turere dutandukanye avuga ko n’ubwo yatsinzwe ku mwanya wa Perezida ubu yiteguye Ishyaka abereye Perezida ko rizabona byibuze imyanya 10 mu Nteko ishingamategeko ngo kubera ko ku mwanya wa Perezida wari umwanya umwe gusa kandi bahatana n’umuntu umaze igihe kuri uwo mwanya ariko ngo ubu imyanya ihatanirwa n’imyinshi ku buryo bataburamo muri iyo myanya.

Umwe mu bo twaganiriye utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Frank Habineza ashobora kuba areba abantu baza aho yiyamamariza ari benshi akagirango bose niko bazamutora birashoboka cyangwa hari n’igihe bitashoboka”.

Kugirango Ishyaka ryemererwe kujya mu Nteko ishingamategeko ni uko hari amanota 5% bagomba kugeza ritayabona ubwo rikaba riratsinzwe ubwo Green Party niyageza nayo bwa mbere mu mateka izaba igiye mu Nteko ishingamategeko y’uRwanda.Icyo abantu bategereje ni ukureba niba Green Party izabona amajwi akenewe ikajya mu Nteko hanyuma manda y’umukuru w’igihugu itaha bakareba ko Frank Habineza azongera akaza kwiyamamariza kuyobora igihugu cyangwa aribwongere agatsindwa muri aya matora nkuko byamugendekeye aherutse .





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo