Ise yambuwe isambu afite imyaka 6, ayigaruza nyuma y’imyaka 23 amaze kwiga amategeko

Umugabo wo muri Uganda wari ufite imyaka itandatu gusa y’amavuko ubwo se yakwaga isambu binyuze mu rubanza, yashoboye kugaruza iyo sambu ya se nyuma y’imyaka 23, amaze kuba umunyamategeko.

Jordan Kinyera yamaze imyaka 18 yiga mu mashuri yigisha iby’amategeko ndetse ahabwa n’amahugurwa atandukanye ajyanye n’amategeko, mbere yuko ashinga urwo rubanza.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, urukiko rukuru rwa Uganda rwatangaje umwanzuro warwo wa nyuma muri urwo rubanza, rutangaza ko umuryango we ari we urutsinze.

Bwana Kinyera yabwiye ikiganiro Newsday cya BBC ko ubwo umuryango avukamo wanyagwaga iyo sambu afite imyaka itandatu y’amavuko, byagize ingaruka ku buzima bwe.

Yagize ati: "Nafashe umwanzuro wo kuzaba umunyamategeko nyuma, ariko ahanini byatewe n’ibintu nakuze mbona, akababaro k’abo mu muryango wanjye...n’ingaruka byatugizeho".

Se yarezwe mu rukiko n’abaturanyi nyuma y’amakimbirane ashingiye ku butaka mu mwaka wa 1996, nuko urwo rubanza rusiragira mu nkiko mu gihe cy’imyaka irenga 20.

’Ubutabera butinze ni nkaho ntabwo uba uhawe’

Agira ati: "Data yari mu kiruhuko cy’izabukuru, rero nta mikoro ahagije yari afite. Ntacyo yinjizaga icyo gihe. Nta cyizere yari afite kandi hari ikintu gitesha agaciro umuntu mu kuba uri mu bihe udafite icyizere kandi ukaba nta bushobozi ufite bwo kugira icyo wabikoraho. Icyo ni cyo cyanteye akanyarigabo cyane kurushaho".

Bwana Kinyera yabwiye BBC ko yishimye ku kigwi cya se, akavuga ko se atari bwigere yongera kugira icyo ahinga muri iyo sambu cyangwa ngo ayishyiremo itafari agire icyo ayubakamo mu gihe cy’imyaka 23 yari ishize.

Yagize ati: "Ubutabera butinze ni nkaho ntabwo uba uhawe. Data ubu afite imyaka 82 y’amavuko, ubu rero nta kintu kinini yakoresha ubu butaka. Ni ahacu abana be gukomereza aho yagejeje".

Ubushyamirane bushingiye ku butaka bureze muri Uganda, umuryango Namati ukora ubuvugizi mu by’amategeko ukaba uvuga ko ubwo bushyamirane buvugwa mu bantu bari hagati ya 33% na 50% by’abatunze ubutaka.

Bwana Kinyera yabwiye BBC ko abaturage ba Uganda benshi baba baravuye aho batuye bagahungira mu bindi bice by’iki gihugu, iyo bagarutse ku ivuko bavuye mu nkambi bahura n’ibyo bibazo. Avuga ko aburanira bamwe mu bafite ibibazo nk’ibyo by’ubutaka.

Yagize ati: "Ni ikibazo kiri henshi cyane ku buryo hari ishami ry’urukiko rukuru ryita ku bibazo by’ubutaka gusa".

PNG - 156.7 kb
Jordan Kinyera yari afite imyaka itandatu gusa y’amavuko ubwo ubushyamirane bushingiye ku isambu y’iwabo bwatangiraga

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo
Gogo Kuya 3-04-2019

Nibyiza rwose, ikinshimishije cyn nuko abigaruje na se akiriho