Irari mu bangavu n’abagabo bubatse mu byongera umubare w’abangavu baterwa inda

Inda ziterwa abangavu zigira ingaruka nyinshi ku buzima bwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange, ku buryo hadafashwe ingamba cyaba icyorezo mu muryango nyarwanda.

Muri uku guterwa inda zitateganyijwe kandi, hari n’abangavu babikuramo kubura ubuzima, abana bavuka badafitiwe urukundo rw’ababyeyi bombi, badafite uburenganzira bwo kumenya ba se, kandi batandikwa mu bitabo by’irangamimerere; ndetse izi nda ziba intandaro y’amatiku n’inzangano mu miryango. Akaga abakobwa baterwa inda bahura na ko, uwabyita ishyano ntiyaba akabije cyane.

Ubu tuvugana, imibare yerekanywe mu nama nyunguranabitekerezo yabereye i Kigali igaragaza ko guhera muri 2016 kugeza muri 2019 imibare y’abangavu batawe inda yakomeje kuzamuka.

Abagabo bubatse ingo ni bo batungwa agatoki mu gutera bariya bana inda, mu gihe n’irari mu bana b’abakobwa na ryo ngo ribigiramo uruhare.

Impamvu zituma umubare w’abangavu baterwa inda ukomeza kwiyongera ngo ni uko abagabo bubatse ingo bataye umuco, bakifuza abana bato.

Ikindi kibitera ngo ni uko hari abangavu bamwe bakururwa n’irari ry’ibintu badahabwa n’ababyeyi babo.

Evaritse Murwanashyaka ufite mu nshingano ze kwita ku bana mu Muzamiryango y’uburenganzira bwa muntu (CLADHO) avuga ko abagabo bakora biriya byaha bakomeza kwamaganwa kandi ibihano bibagenerwa bigakazwa.

Ati “N’ubwo uyu munsi talikiya 19 Ugushyingo 2019 twifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi w’abagabo, ariko ntidukwiye kuwufata nk’umunsi wo kwishima kuko uje mu gihe abana n’abangavu bakomeje gusambanywa n’abagabo ku kigero cyo hejuru.”

Yasabye abagabo bose ko igihe babonye umugabo mugenzi wabo ari kumwe n’umwana w’umukobwa utari uwe bakwiye kujya bagira amakenga.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Amb. Solina Nyirahabimana yavuze ko icyo abantu bakora cyose ariko badakumira ko abana babo bononwa baba bari kubakira ku kintu kitazaramba.

Yibukije ko Leta y’u Rwanda iharanira ko imiryango ibaho neza itekanye itarangwamo ihohotera, na we asaba abagabo gufata iya mbere mu kurengera abana no kubarinda ihohotera iryo ari ryo ryose.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye aherutse kwandika kuri Twitter akangurira abagabo kubaha abangavu bakareka kubasambanya.

Mu butuma bwe, Minisitiri Busingye yibukije abagabo bose ko gusambanya abangavu ari icyaha gikomeye kandi gihanishwa ibihano bikakaye.

Ubushakashatsi bwagaragajwe kuri uyu wa Kabiri bwerekana ko muri 2016 abangavu batewe inda bari 17 849, muri 2017 hatewe inda abagera ku 17, 337, muri 2018 haterwa inda abagera ku 19, 832, muri 2019 imibare yo guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama, yerekana ko abatewe inda ari 15, 596 kandi ngo ishobora kuziyongera ikagera ku 22 000 barenga.


Nkuko bigaragara mu mibare, abangavu baterwa inda imburagihe bagenda biyongera, ni ikibazo gihangayikishije Leta y’u Rwanda, ababyeyi, abarezi n’abafatanyabikorwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo