Irani ni yo yibeshye ihanura ya ndege ya Ukraine yahitanye abantu 176

Igisirikare cya Irani kivuga ko cyarashe "kitabishaka" ya ndege ya Ukraine yari itwaye abagenzi 176, nk’uko bivugwa na Televiziyo ya Leta ya Irani.

Iryo tangazo rivuga ko "habayeho kwibeshya" nyuma y’aho iyo ndege yarimo igendera hejuru y’ikirere gikomeye cyane hafi y’ikigo cy’ingabo zishinzwe gukingira ubutegetsi bwa Kisilamu.

Irani yari yahakanye ibyavugwaga ko imwe muri misire zayo ari yo yahanuye iyo ndege hafi y’umugwa mukuru, Tehran, ku wa Gatatu.

Ariko, amakuru ava mu iperereza rya Amerika na Canada rikomeza ryerekana ko Irani ari yo yarashe iyo ndege gusa yo ikavuga ko yibeshye.

Iyo ndege ya Kompanyi ya Ukraine yahanutse nyuma y’amasaha makeya Irani iteye ibisasu bya misire ku birindiro bibiri by’ingabo za Amerika muri Iraq, abagenzi 176 bari bayirimo nta n’umwe warokotse.

Mu butumwa yaje kwandika kuri Twitter, Perezida wa Iran, Hassan Rouhani yavuze ko iri hanurwa ry’indege ari ikosa rikabije ridashobora kubabarirwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Mohammad Javad Zarif yavuze ko ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari byo bikwiye gutungwa agatoki ku ihanurwa ry’iyi ndege.

Iyo ndege yaganaga i Kyiv muri Ukraine yarasiwe hafi y’ikibuga cy’indege cya Imam Khomeini, nyuma y’iminota mike ihagurutse. Mu bayiguyemo harimo Abanya-Iran 82, Abanya-Canada 57 n’abanya-Ukraine 11. Harimo kandi Abanya-Suede, u Bwongereza, Afghanistan n’u Budage.

Igisirikare cya Iran cyasabye imbabazi kivuga ko kigiye kuvugurura ubwirinzi bwacyo ku buryo amakosa nk’ayo atazongera kubaho, ndetse abari bashinzwe kurasa iyo missile bagomba kubiryozwa.

Iran yemeye ibi nyuma yo gushinjwa kuyobya uburari kuko yari yatangiye kuvanaho ibisigazwa by’iriya ndege, ndetse yavuze ko itazatanga agasanduku k’umukara kayo ngo gasuzumwe n’ikindi gihugu, uretse ibyaburiyemo abantu babyo.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Eric uzwiho kuba yasetsa n’ifoto noneho 2020 ayitangiranye swaga na Filate we:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo