Irani: Abadepite 23 banduye icyorezo cya Coronavirus

Inteko ishinga Amategeko ya Iran yatangaje ko abadepite 23 b’icyo gihugu bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhitana imbaga ku Isi.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Inteko ya Iran, Abdolreza Mesri yabwiye abanyamakuru ko abadepite bagiye banduzwa n’abaturage bagiye bahura na bo mu kazi kabo ka buri munsi.

Ibyo bivuze ko hafi 8% by’abadepite 290 bari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Iran bamaze kwandura Coronavirus.

Minisiteri y’Uburezi ya Iran yatangaje ko muri rusange abantu 2336 ari bo bamaze kwandura mu gihe 77 bamaze gupfa.

Mu cyumweru gishize byatangajwe ko visi Perezida w’icyo gihugu, Masoumeh Ebtekar, na we yanduye coronavirus. Yanduye iyi ndwara hashize iminsi ibiri gusa Iraj Harirchi wari washinzwe gukurikirana ikwirakwizwa ry’uburyo bugamije guhashya iyi ndwara na we ayanduye.


Abadepite 23 ba Iran banduye Coronavirus

Ibyavuze ko Itorero ADEPR ryaba rikorana n’abarwanya igihugu, Umuvugizi Wungirije uri mu nkiko akurikiranweho inyandiko mpimbano, abari abayobozi b’Itorero na bo bakurikiranweho n’inkiko kunyereza umutungo waryo, uko Itorero rihagaze ubu n’ibindi, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yabigarutseho muri iki kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo