Iran yafatiye mu cyuho intasi 17 za Amerika zimwe izikatira urwo gupfa

Igihugu cya Irani cyavuze ko cyafashe ba maneko 17 ba Amerika bakorera ibigo bishinzwe iperereza birimo na CIA ndetse bamwe bahise bakatirwa urwo gupfa aho bazicwa mu minsi iri imbere.

Inzego zishinzwe iperereza zatangaje ko aba bantu batawe muri yombi nyuma y’igihe bari gukusanya amakuru ku nzego zikomeye mu gihugu, harimo iza gisirikare n’ibikorerwamo ndetse n’ibijyanye n’ingufu za nucleaire.

Ibi bije nyuma y’aho Amerika yigambye kurasa akadege katagira umupilote ka Iran ndetse no muri Kamena Iran yarashe akadege ka USA.

Perezida wa Amerika, Donald Trump yanditse kuri Twitter ye avuga ko ibi ari ibinyoma byambaye ubusa bya Irani ndetse ngo ari Propaganda yo kubeshya amahanga ko USA iri kubashotora.

Amerika iherutse gufatira Irani ibihano bikomeye mu byerekeye ubukungu ndetse mu mwaka ushize yikuye mu masezerano mpuzamahanga yo kuyisaba gusenya intwaro za nucleaire no gukurirwaho ibihano iki gihugu cyo muri Asia.

Iran ikomeje gushotora ibihugu by’ibihangange ku isi,kuko mu cyumweru gishize yafashe bugwate ubwato bw’Ubwongereza bwari buvanye peteroli muri Syria.


Irani ivuga ko izi ntasi zafashwe zikusanya amakuru ku bigo bikomeye muri Irani

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo