Irani iri gukusanya amamiliyoni izahemba uzica Perezida Trump

Ibi bije nyuma yuko Amerika yiciye muri Iraki Gen Qassem Soleimani wa Iran wari usanzwe ayobora umutwe udasanzwe w’ingabo zirinda Ayatollah wa Iran (Umutegetsi w’ikirenga), Minisitiri w’Intebe n’abandi bantu bakomeye mu gihugu, ashinjwa kuba inyuma y’igitero giherutse kugabwa kuri Ambasade ya Amerika iri i Bagdad muri Iraq.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziciye Gen Soleimani wa Iran mu gitero zagabye mu murwa mukuru Bagdad muri Iraq.

Ubwo bari mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Gen Qassem Soleimani, abaturage ibihumbi basabwe ko buri wese mu batuye Iran yatanga $1 kugira ngo hakusanywe miliyoni $80 zizahembwa uzica Perezida Donald Trump. Ibi bibaye nyuma y’uko Trump ategetse ingabo ze zikorera muri Iraq kurasa rocket Gen Soleimani zishinja ibitero kuri Ambasade yayo i Baghdad.

Umwe mu bakangurambaga wari uri aho umuhango wo gusezera kuri Gen Soleimani wabereye yabwiye abaturage bari aho ndetse n’abandi babikurikiraniraga kuri televiziyo zabo ko buri muturage ufite imyaka y’ubukure yatanga idolari rimwe rya USA kugira ngo haboneye amafaranga ahagije yo kuzahemba uzashobora kwica Donald Trump.

Abari aho babyakiriye neza ndetse bamukomera mu mashyi.

Kuri iki cyumweru kandi( taliki 05, Mutarama, 2020) umudepite muri Iran yabwiye bagenzi be ko Iran ifite umugambi n’ubushobozi bwo kurasa ku biro by’Umukuru w’igihugu muri USA( White House).

Uyu mudepite witwa Abolfazl Abutorabi yavuze ko igihugu cye kibifitiye ubushobozi kandi ngo n’ubushake bwinshi bwo kubikora burahari.

Iran kandi yatangaje ko izihimura kuri USA ikarasa ahari inyungu zayo haba ku bwato bwayo bw’intambara, ambasade n’ahandi izabona inyungu zose za USA.

Nyuma y’ibyo Iran yavuze, Perezida Trump yayisubirije kuri Twitter avuga ko niramuka yibeshye igakora ibyo ivuga, izahura n’ibibazo bikomeye.

Yaranditse ati: “ Iran niramuka yibeshye ikagira inyungu zacu cyangwa inshuti zacu irasaho, tuzayiha ikosora itarabona. Uburyo tuzayihimuraho ku rugero ndetse ruruta kure uko iyo izaba yabigenje.”

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu taliki 03, Mutarama, 2020 nibwo ingabo za USA zarashe kandi zija Major Gen Qassem Soleimani wayobora umutwe w’ingabo zihariye zirinda abantu bakomeye muri Iran.

Yirashwe rocket imutwikira mu modoka ubwo yari aciye ku kibuga cy’indege cy’i Bagdad.

Minisiteri y’Ingabo za USA yatangaje ko kwica Soleimani byari amahitamo meza kuko yari yarazengereje USA n’inshuti zayo binyuze mu gutegura no kuyobora ibitero kuri Ambasade zayo.

Pentagon kandi ivuga ko hari ifite amakuru y’uko hari ibindi bitero uriya musirikare mukuru yateguraga kuri za Ambasade za USA ziri muri Aziya y’Uburasirazuba bwo hagati ndetse no ku nshuti yazo magara ariyo Israel.

Mu masaha ya kare mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki 05, Mutarama, 2020, Inteko ishinga amategeko ya Iraq yasabye Guverinoma kwirukana ingabo zose z’amahanga zikorera ku butaka bwayo harimo n’iza USA.


Abaturage biyemeje gukusanya amafaranga yo guhemba uzica Donald Trump


Ejo ku Cyumweru ni bwo Soleimani yasezeweho bwa nyuma


Pentagon yemeje ko ingabo za Amerika ari zo zishe Jen Soleimani

Ntabwo abapolisi bigishwa gukubita cyangwa gutuka abanyarwanda, Polisi yabivuze byose inakomoza ku bapolisi barasa mu kicyo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo