Iperereza kuri Byigero wahoze ari Umuyobozi wa WASAC na Kamugisha wa MINICOM

Alfred Dusenge Byigero uherutse kwirukanwa ku buyobozi bukuru bwa WASAC n’Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Kamugisha Samuel, bari gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano n’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta.

Aba bagabo bombi ntibakiri mu nshingano zabo, baziviriyeho mu bihe bimwe. Kamugisha yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami rishinzwe inganda no kwihangira imirimo, ubu “amaze nk’ukwezi” asimbuwe hashyirwaho uw’agateganyo ku mwanya we.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko baba baragize uruhare mu ikoreshwa nabi ry’amafaranga y’imishinga itandukanye.

Bivugwa ko bari gukurikiranwa n’ishami rya RIB rishinzwe ibijyanye no kurwanya ibyaha bya ruswa.

Byigero uri gukorwaho iperereza, muri Nyakanga yirukanywe ku buyobozi bwa WASAC nyuma y’iminsi 198 yari amaze ayobora iki kigo. Ni we muyobozi wakiyoboye igihe gito kuva mu 2014.

Yavuye kuri uyu mwanya anengwa kudasobanukirwa neza imiterere y’imishinga ku buryo “yari yarananiwe” guhuza Politiki z’iki kigo.

JPEG - 75.8 kb

Kamugisha Samuel ari gukorwaho iperereza na RIB

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yemereye IGIHE ko aba bagabo bombi bahamagajwe n’uru rwego rw’ubugenzacyaha gusa ntiyatangaje ibyo bakurikiranyweho.

Ati “Nibyo ko Byigero Alfred wahoze ari Umuyobozi wa WASAC na Kamugisha Samuel wahoze ari Umuyobozi muri MINICOM, bitabye RIB kugira ngo babazwe kuri dosiye RIB iri gukoraho iperereza, kandi si bo bonyine bitabye.”

Dr. Murangira yavuze ko gutangaza ibyo bakurikiranyweho bishobora kubangamira iperereza.

Gusa ku rundi ruhande, amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko bifitanye isano n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta.

JPEG - 102 kb

Byigero yirukanywe amaze amezi atandatu ari Umuyobozi Mukuru wa Wasac

Mu 2019 nibwo Kamugisha yagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe ishami ry’inganda no guhanga imirimo. Hashize ukwezi asimbuwe kuri uyu mwanya.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo