Iperereza ku basirikare ba RDF bashinjwa gufata abagore ku ngufu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mata 2020uyu i Nyarutarama mu Mudugudu wa Kangondo II, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangiye ikusanyamakuru ku basirikare baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu, ubwambuzi no gukubita no gukomeretsa abantu muri aka gace.

Ibi byaha bikekwaho bamwe mu basirikare, byakorewe mu gace k’akajagari kazwi cyane nka ’Bannyahe’ kari i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bavuga ko bakorewe ibi byaha, bavuga ko abasirikare bari mu kazi ko gucunga umutekano nijoro bakomangiye bamwe mu baturage ba hano bakabahohotera.

Umwe mu bagore yabwiye abanyamakuru uko umusirikare, atamenye izina ariko wambaye imyenda y’akazi ke afite n’imbunda, yabakinguje agasohora umugabo we akamukubita.

Uyu mugore avuga ko aje kubaza icyo ahora umugabo we yahise amufata amusambanya ku ngufu.

Ku kigo cy’ishuri kiri mu Mudugudu wa Kangondo II i Nyarutarama ubu inzego za gisirikare ziri gukora ikusanyamakuru kuri ibi bivugwa nkuko BBC ibivuga.

Mu mvura nyinshi yaramutse hano, abaturage, umwe umwe, bari kubazwa amakuru akandikwa.

Aha kuri iri shuri haraboneka imodoka nyinshi za gisirikare n’abaturage bacye bari kwemererwa kwinjira.


Mu gitondo abantu berekezaga aho bumvise ko abasirikare bashinjwa baza kuburanishirizwa muri aka gace ka Nyarutarama

Umuvugizi w’igisirikare mu Rwanda ejo yatangaje ko hari abasirikare batatu bafashwe mu iperereza kuri ibi byaha.

Umwe mu basirikare bari aho iri kusanyamakuru ryabereye yabwiye abanyamakuru ko abasirikare bamze gufatwa bose ubu ni batanu.

U Rwanda rumaze ibyumweru bibiri mu bihe bidasanzwe aho ubuzima busanzwe bwahagaritswe mu gihugu hagakorwa ibyangombwa cyane gusa mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Mu kwa Gatanu 2017, abasirikare babiri bari mu kazi ko gucunga umutekano nijoro, barasiye umuturage mu Kabari i Gikondo mu mujyi wa Kigali, mu kwezi kwa cumi uwo mwaka abo basirikare bakatiwe gufungwa burundu.


Aha ni ku ishuri riri gukorerwaho ikusanyamakuru kuri ibi birego


Izi ni zimwe, mu modoka nyinshi za gisirikare zari hano muri iki gikorwa


Abaturage bari kubazwa ibyo bazi ku byabaye

Ingabire Victoire yariye karungu ku ngingo yo gukunda igihugu, abarya imfashanyo z’abakene na byo abivuzeho, byiyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo