Iperereza i Ruheru ku nyeshyamba za RED Tabara RDF ivuga ko yafashe

Nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda, RDF zitangaje ko zafashe abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara uvuga ko urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wari binjiye mu Rwanda banyuze muri Nyungwe mu Murenge wa Ruheru wo mu Karere ka Nyaruguru, kuri uyu wa Mbere taliki 05 Ukwakira 2020 abasirikare bo mu itsinda rireba uko amahoro akurikizwa muri aka karere (EJVM) bazindukiyeyo mu iperereza.

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo RDF yasohoye itangazo ivuga ko yafashe bariya barwanyi ibafatana n’imbunda bari bitwaje.

Ingabo z’u Rwanda zivuga ko zahise zibimenyesha abagize ririya tsinda kugira ngo bazakore iperereza hamenyekane icyo bariya barwanyi bashakaga mu Rwanda.

Ni mu gihe umutwe wa RED Tabara uvuga ko urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Itangazo rya RDF ryo mu Cyumweru gishize ryagiraga riti “Taliki 29, Nzeri, 2020 ubwo abarwanyi 19 b’Abarundi biyemerera ko bakorera mu mutwe wa Red Tabara bafatwaga bageze mu Rwanda bavuye i Burundi. Bafatanywe intwaro, bafatirwa mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru ku gice cy’ishyamba rya Nyungwe.”

Ryavugaga ko ryamenyesheje Umutwe ushinzwe kureba uko ibihugu bituye aka karere bishyira mu bikorwa ibyo kudashotorana(Great Lakes Region Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) kugira ngo uzaze ubisuzume neza hamenyekane icyo abo uri Red Tabara bashakaga mu Rwanda.

Ni mu gihe nta gihe kinini gishize abasirikare bakuru bashinzwe ubutasi bwa gisirikare bw’ibihugu byombi( u Rwanda n’u Burundi) bahuriye mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Bugesera baganira uko ingabo z’ibi bihugu zakwirinda ko hari abo mu gihugu kimwe bashotora ikindi.

Icyo gihe itsinda ry’Igisirikare cy’u Rwanda ryari riyobowe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi usanzwe ari umuyobozi w’ishami ry’ubutatsi bw’ingabo z’u Rwanda, naho iry’Igisirikare cy’u Burundi riyobowe na Col Evariste Musaba usanzwe ari umuyobozi w’ubutasi bw’ingabo z’u Burundi.


Abasirikare bagize iri tsinda bari i Ruheru muri Nyaruguru mu gusuzuma icyatumye abarwanyi ba RED Tabara baza mu Rwanda


Bakoze inama bungurana inama kuri iki kibazo


Izi ngabo zirimo iz’u Rwanda, DRC, Kenya n’u Burundi

Abayobozi ba ADEPR bose bakuweho, ubu iyobowe n’umugore Mbere yuko haboneka uyiyobora mu nzibacyuho, byinshi wabimenyaho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo