Inzobere mu buvuzi ziragira inama abakarani yo kutikorera ibibarusha ibiro

Abakora imirimo yo gutwara imizigo bazwi nk’abakarani, baravuga ko akazi bakora n’ubwo kabatunze ariko karimo n’imbogamizi zigendanye no kuba baterura imizigo iremereye, bakibaza niba nta ngaruka byabagiraho mu buzima.

Abaganiriye n’umunyamakuru ni abo twasanze bari gupakira imizigo mu mujyi wa Huye, aho bavuze ko mu kazi kabo hari ubwo bikorera nk’isima bakarwara indwara z’ubuhumekero.

Ni ikibazo abafite aho bahurira n’ubuvuzi bavuga ko kwikorera ibintu biremereye bishobora gutera kwangirika k’umugongo, kandi ko umuntu atagakwiye kwikorera umuzigo urengeje 2/3 by’ibiro bye.

Ntawurushimana Jean Nepomscene ni umukozi mu bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare CHUB, ushinzwe gukurikirana no gufasha abarwayi kwivuza.

Yagize ati "Birumvikana kwikorera imizigo iremereye cyane, ntabwo byabura kugira ingaruka ku muntu kuko, ubusanzwe ntabwo umuntu yagakwiye kwikorera umuzigo urengeje 2/3 by’ibiro bye.”

Naho ku birebana n’uko hari ubwo kwikorera amasima byabaviramo indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, uyu mukozi atanga inama z’uko bagakwiye kwifashisha udupfukamunwa kugirango birinde izo ngaruka.

Leta y’u Rwanda ishishikariza abantu kwihangira imirimo kugira ngo bikure mu bukene ndetse ikanatanga inama k’urubyiruko yo kudasuzugura akazi. Mu bice bitandukanye by’igihugu hagaragara abakarani, kuri ubu bakaba baranibumbiye mu makoperative abafasha kunoza imikorere yabo.



Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo