Inyungu za rubanda zikomeje kugenda zihonyorwa-Barafinda

Muri Barafinda EP10, Barafinda Ssekikubo Fred wagerageje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu 2017 ntashobore kuzuza ibisabwa, avuga ko inyungu za rubanda (abaturage) zikomeje kugenda zihonyorwa ndetse zitwarwa na bamwe abo avuga ko ari bamwe kandi bakeya.

Uyu mugabo washatse kuyobora abanyarwanda avuga ko afite impamvu nziza kandi nyinshi zigera kuri 200, avuga ko hari abaririmbishwa ubumwe n’ubwiyunge, umutekano, bakaririmbishwa Demokarasi kandi ngo ari munsi ya zero nkuko abivuga muri aka gace ka Filimi Barafinda y’uruhererekane igeze ku gace kayo ka 10.

Muri aka gace ka Barafinda kandi Barafinda yagarutse ku kuba ngo ntawufata ijambo ngo arikocore mu rwa Gasabo atari uwo we yita umutegetsi.

Ati "Baratekinika, iyo tugiye no mu nama y’umuganda, ni abayobozi bihanahana amajambo...".

Yakomoje kandi ku ngingo ya 101 yavuguruwe avuga ko bidatanga ikinyabupfura ngo kuko bishobora gutuma abato na bo bazajya bahindagura amategeko uko bishakiye.

Ati "Ni ukwigisha inyigisho mbi ku bakiri bato, ngo na bo nibazakura bage bahindagura Itegeko Nshinga...".

Byose urabyiyumvira muri iyi Barafinda EP 10:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Barafinda Sekikubo Fred Kuya 4-12-2019

R2uda president Barafinda Sekikubo Fred perezida nyaperezida.0783428622.www.R2uda.tk

Nimwumvirize neza Umunyapolitike.mwiza cyane