Inyeshyamba RED Tabara zigambye ko ari zo zakozanyijeho n’ingabo z’u Burundi i Bubanza

Umutwe w’inyeshyamba za RED Tabara watangaje ko ari wo wateye mu Ntara ya Bubanza mu Burundi ukarwana n’ingabo za Leta, Minisiteri y’Umutekano mu Burundi ivuga ko yatatanyije abateye ikanicamo 14.

Ejo kuva mu gitondo inyeshyamba bivugwa ko zavuye mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri DR Congo zateye mu Ntara ya Bubanza mu Burengerazuba barwana n’ingabo z’igihugu abaturage bamwe barahunga.

Izi nyeshyamba zatangaje ko zitangije ibikorwa byo kurwanira ko hajyaho Leta igendera ku mategeko, mu gihe Leta ivuga ko yatatanyije abagizi ba nabi.

Urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana mu gitondo cy’ejo ku wa Kabiri, abaturage bamwe batangaje ko bahise bahunga imirwano hagati y’ingabo n’aba bateye.

Fabien Banciryanino umudepite mu Burundi uvuka mu Ntara ya Bubanza, yavuganye na BBC saa kumi n’igice kw’isaha ya Bubanza ari ku Musenyi muri iyi Ntara, ari gukurikirana ibiri kuba.

Yabwiye BBC ko amakuru yahawe n’abaturage bahungaga imirwano ari uko aba-rebelles baje bava muri Congo bakazamuka ahitwa mu Gatura bashaka kwinjira mu Kibira bagatangirwa n’abasirikare.

Igice cy’ishyamba ry’Ikibira ku ruhande rw’u Burundi izo nyeshyamba zashakaga kwinjiramo abaturage bavuga ko zifuza kuhashyira ibirindiro zishobora kujya zivamo zitera mu gihugu.

Bwana Banciryanino ati "Abantu bagize ikibazo mu Ntara ya Bubanza ni abanyagihugu bo ku mitumba ibiri yo muri Musigati abo muri Dondi no muri Kayange, niko ababayo bambwiye.

"Abo bari bahunze bajya kuri Centre ya Musigati, ariko ubu turi kuvugana bari gusubira aho baje bava bakavuga ko batazi neza ko abasirikare babareka ngo binjire kuko n’ubu aya masaha tuvugana haracyavuga inkoho nk’uko abari i Musigati bari kumbwira".

Bashaka kwinjira mu kibira

Bwana Banciryanino avuga ko abasirikare bari kurwana n’abateye bababuza kwinjira mu Kibira.

Ku rubuga rwa Twitter mu ijoro ryo ku wa Kabiri umutwe w’inyeshyamba za RED Tabara watangaje ko abarwanyi bawo ari bo "Baciye mu Ntara ya Bubanza bagahura n’ingabo za Nkurunziza".

Uyu mutwe uvuga ko iyi ari intangiriro y’ibikorwa byo kurwanira ko hajyaho Leta igendera ku mategeko".

Minisiteri y’Umutekano mu Burundi na yo yatangaje kuri Twitter muri ayo masaha y’ijoro ko yatatanyije itsinda ry’abagizi ba nabi bavuye muri DR Congo, 14 bakicwa imbunda 11 zigafatwa".

Mu Burasirazuba bwa DR Congo havugwa imitwe itandukanye irwanya Leta z’u Burundi, u Rwanda na Uganda.

Mu kwezi gushize, umwe mu bategetsi muri Congo yabwiye BBC ko ibi bihugu byose bifite ubushake bwo kurandura iyi mitwe yitwaje intwaro.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo