Inyandiko zishobora kwerekana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside zikomeje kugirwa ubwiru

Urukiko rurengera itegeko nshinga mu Bufaransa rwashyigikiye icyemezo cy’ubutegetsi cyo kudafungura inyandiko za François Mitterrand wigeze kuyobora iki gihugu, umushakashatsi atekereza ko zishobora kwerekana uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Urwo rukiko rwashyigikiye ingingo ivuga ko inyandiko z’abaperezida b’Ubufaransa zidashobora gufungurwa hatarashira imyaka makumyabiri n’itanu bitabye imana.
Umushakashatsi, Francois Graner, ashaka gusoma inyandiko za nyakwigendera Perezida Francois Mitterand zidashobora gufungurwa kugeza mu mwaka wa bibiri na makumyabiri na rimwe.

Bwana Graner yanditse igitabo gishinja abasirikare b’Ubufaransa gushyigikira interahamwe.

Ibi birego ariko Ubufaransa burabihakana.

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside CNLG, ikaba yarashyize ahagaragara inyandiko zitandukanye zigaragaraho bamwe mu bamwe mu bayobozi b’inzego zikomeye ndetse n’abasirikare bakuru b’u Bufaransa ibashinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Bufaransa akaba ari kimwe mu bihugu bitungwa agatoki ku kuba bicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside bacyidegembya kandi bakagombye kuba barashyikirijwe inkiko bakaburanishwa.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo