Inyandiko za kera zahishuwe benshi bemeza ko zari ubuhanuzi bwa COVID-19

Kuri iyi Si twese tugenda twisanga turiho tutabigizemo uruhare uretse gusa iyaduhanze, icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugenda gitwara ubuzima bw’abatari bakeya mu gihe kandi abo kimaze gufata bikubye abapfuye inshuro zirenga icumi.

Uretse ubuzima bw’abantu gitwara kandi n’imitungo yIsi ikomeje kugenda ihatikirira ari na ko igihombo gikomeza kwiyongera mu bikorwa bitandukanye dore ko ibikorwa hafi ya byose ku Isi by’ubucuruzi byahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ko cyakwirakwira Isi yose ibintu bigakomeza kuba bibi kurushaho.

Ubu tuvugana, abantu bagizweho ingaruka n’iki cyorezo cya COVID-19 ku Isi ntiwababarura ngo ubavemo dore ko byageze no ku muturage wo hasi, abantu bagakomeza kukibazaho byinshi ari na ko bamwe bitana ba mwana ku nkomoko yacyo, bamwe bati ni igihano cy’Imana, abandi na bo bakavuga uko babyumva.

Ibi byose byo kwitana ba mwana no kujya impaka kuri iki cyorezo byatumye hari n’abagisanisha n’inyandiko z’abahanga batandukanye zasohotse kera cyane kuva mu 1555 bikagera no mu byavuzwe mu bitabo by’Iyobokamana benshi bakabiheraho bemeza ko bwari ubuhanuzi kuri iki cyorezo cya Coronavirus/COVID-19.

Umwanditsi Nostradamus yavuze ku ’mwaka w’impanga’

Mu nyandiko yo mu bitangazamakuru birimo nka The Express, zivuga ku gitabo cyitwa ‘Les Propheties’ cyasohotse 1555, umwanditsi w’Umufaransa witwaga Michel de Nostradame cyangwa se Nostradamus, yanditse ko mu mwaka w’impanga, hazaza Umwamikazi uzaturuka mu Burasirazuba maze akwirakwize icyago mu ijoro ry’icuraburindi.

Ngo mu gihugu cy’imisozi irindwi, gihindure abantu umukungugu uzarimbura Isi. Yavuze ko iki cyago kizateza ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi.

Ubuhanuzi bwa Nostradamus bwagiye bwizerwa, cyane ko ngo yahanuye kumenyekana no gukomera k’umunyagitugu w’Umudage, Adolph Hitler mu 1933 ndetse n’umuriro ukaze wibasiye Umugi wa Londre mu 1666.

Igitabo cy’Umunyamerika, Sylvia Browne yise ‘Iherezo ry’Iminsi’

Iki gitabo cyasohotse mu 2008, kivuga ku buhanuzi bwerekeye ku Isi, aho yanditse ko ahagana mu 2020, indwara imeze nk’Umusonga izakwira uyu mubumbe, yibasire imyanya y’umubiri irimo ibihaha, imyanya yo mu muhogo kandi ko nta muti uzayivura.

Yanditse ko uburyo iyi ndwara izazamo ariko ko izagenda. Yanditse ko iyi ndwara izagaruka nyuma y’imyaka icumi nicika, izagendera rimwe.

Dean Koontz yavuze ku cyorezo cya ‘Wuhan-400’

Ni mu gitabo cyasohotse mu 1981 uyu mwanditsi yise ‘The Eyes of Darkness’ cyangwa se ‘Amaso y’Umwijima’. Yavuze ku mubyeyi w’umugore wasanzwe umwana we witwa Danny yashyizwe mu nyubako z’abasirikare nyuma yo kwandura agakoko kakozwe na mwene muntu. Ako gakoko ni ko yise ‘Wuhan-400’.

Dean Koontz yasobanuye ko impamvu iki cyorezo yacyise Wuhan-400 ari uko aka gakoko karemewe muri Laboratwari ziri hanze y’Umugi wa Wuhan kandi kakaba kari kabaye aka 400 kageragerejwemo.

Ijambo Wuhan si rishya mu matwi y’abakurikirana inkuru kuri Coronavirus muri iki gihe kuko ni umugi wo mu Bushinwa uherereye mu Ntara ya Hubei. Uyu mugi ni wo wagaragayemo bwa mbere umurwayi wa Coronavirus.

Umuhanuzi Yesaya muri Bibiliya yavuze ku byago bizagera kuri bose bitarobanuye

Yesaya, igice cya 24, umurongo wa 2 (Yesaya 24:2) yavuze ko ibizaba kuri rubanda, bizaba no ku mutambyi, ibizaba ku mugaragu bizaba no kuri shebuja, ibizaba ku muja bizaba no kuri nyirabuja. Ibizaba ku muguzi bizaba no ku mutunzi, ibizaba ku muntu uguriza abandi bizaba no ku muntu ugurizwa, ibizaba ku muntu uguriza inyungu bizaba no muntu umwishyura.

Hari n’abanditsi bavuguruza ibyo gusanisha ubuhanuzi na Coronavirus

Iby’Ubuhanuzi bwa Nostradamus bisanishwa na Coronavirus bivuguruzwa n’ibitangazamakuru birimo Ici Radio cyo muri Canada kivuga ko ntaho bihuriye kuko ngo hari aho Ostradamus yageze akavuga ku mugi w’amazi (Ville Maritime) kandi Wuhan yaturutsemo iki cyorezo, ntaho ihuriye n’amazi.

Ku gitabo cya Koontz, abasanisha Wuhan-400 na Coronavirus (COVID-19) bavuguruzwa n’ibitangazamakuru birimo Africa Check gikora ubusesenguzi n’ubucukumbuzi. Iki gitangazamakuru kivuga ko Koontz yavuze ku cyorezo cyakozwe n’abantu muri Laboratwari kandi nta gihamya kigaragaza ko Coronavirus yakorewemo.

Kivuga ko kandi hari aho uyu mwanditsi yavuze ko Wuhan-400 izagaragara mu bantu gusa, bikaba bihabanye n’ubushakashatsi bwakozwe, bukagagaraza ko Coronavirus yaturutse mu nyamaswa.

Ubuhanuzi buravugwa, ingamba zo gukumira Coronavirus nazo ntizihagarara

Icyorezo cya Coronavirus cyagaragaye mu Bushinwa mu ntangiriro za Mutarama 2020, ubu kimaze gufata abantu barenga ibihumbi 200 mu bihugu birenga 166 ku Isi, abarenga 8,600 bamaze gupfa nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO ryabitangaje kuri uyu wa 19 Werurwe 2020.

Coronavirus igira ibimenyetso birimo inkorora, umuriro ndetse n’imisonga. Kugira ngo ikumirwe, inzego z’ubuzima zisaba abaturage gusaba ubujyanama ku babishinzwe mu gihe bagaragaje ibi bimenyetso.

Kimwe n’ahandi henshi ku Isi ingamba zo kwirinda iki cyorezo cya COVID-19 zikomeje gukazwa hatitawe ku biri guhomba mu rwego rwo kwirinda ko cyakwirakwira hose, mu Rwanda Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho umurongo utishyurwa wa 114 wo guhamagaraho mu gihe umuntu agize ikibazo nko kwikekaho iki cyorezo, cyangwa se akagana umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Icyo umuntu yakwishimira ni uko kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2020, nta murwayi mushya wa Coronavirus wagaragaye mu bipimo byafashwe nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE). Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda uguma kuri 11.

Pastor Mpyisi ati "Muze tujye kuraguza ", kera iyo ibyago byateraga abantu ba Sogokuruza bajyaga kuraguza bakamenya igihatse ibyago byabateye, avuga kuri COVID-19, byose muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo