Intumwa yihariye ya Perezida Museveni yakiriwe na Perezida Kagame

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare, intumwa yihariye yoherejwe na Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni ngo iganire na Kagame ku mubano w’ibihugu byombi.

Amb Adonia yaje kuganira na Perezida Kagame nyuma y’uko itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe na Amb Olivier Nduhungirehe riherutse muri Uganda ryagarutse mu Rwanda rivuga ko nta bindi biganiro hagati yaryo na Uganda bizongera kubaho kubera ko ishyira amananiza ku Rwanda.

Nyuma gato y’urwo rugendo Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko inama bagiriye i Kampala ari iya nyuma, yagize ati "Inama duherutse kugirira i Kampala ni yo ya nyuma, twakoze raporo nk’uko bisanzwe, tuzabigeza ku Bakuru b’Ibihugu byacu.”

Amb. Nduhungirehe yavuze ko ‘u Rwanda rwakomeje kwereka Uganda icyo ruvuga ko ari umuzi w’ikibazo, ariko abo hakurya mu Majyaruguru banga kubyumva, ahubwo bagasaba bimenyetso kandi u Rwanda rwarabitanze.’

Aherutse kandi kubwira Televiziyo y’u Rwanda ko beretse Uganda ibimenyetso by’uko bamwe mu bagabye igitero mu Kinigi mu Karere ka Musanze bahungiye muri Uganda, ndetse ikabacumbikira mu nyubako za CMI (Chieftaincy of Military Intelligence), ariko Uganda igakomeza gusaba ibindi bimenyetso.

Kuva icyo gihe kugeza ubu nibwo Uganda yohereje intumwa yayo yihariye Ambasaderi Adonia Ayabare ngo aganire na Perezida Paul Kagame ku byerekeye umubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda rurega Uganda guhohotera abaturage barwo bageze ku butaka bwayo, mu gihe Uganda yo ishinja u Rwanda kohereza intasi ku butaka bwayo


Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Adonia Ayabare mu biro bye amuha ubutumwa yahawe na Museveni





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo