Intumwa ya Papa mu Rwanda yafunguye ku mugaragaro amacumbi y’abanyeshuri muri G.S.Saint Jerome Janja

Mu ruzinduko rw’Intumwa ya Papa mu Rwanda muri Diyosezi ya Ruhengeri ku nshuro ya mbere, Musenyeri Andrzej Józefowicz yafunguye ku mugaragaro inyubako nshya y’amacumbi y’abanyeshuri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Jerome rwa Janja ku cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019. Yubatswe ku bufatanye bw’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Intumwa ya Papa mu Rwanda yagarutse ku mpamvu z’ayo macumbi yubatswe no ku mwihariko wa Kiliziya Gatolika mu gutanga uburezi bufite ireme, agira ati: « Biri mu rwego rwo gukomeza gutegurira abazabakomokaho uburezi bwuzuye, mu bumuntu mu bwenge, mu busabaniramana, nk’uko bikorwa mu mashuri Gatolika yose yo mu Rwanda nk’uko tudahwema kubibona.

Nk’uko Papa Fransisko abivuga ‘nta burezi gatolika butifitemo ubumuntu’ kubera ko umwihariko wa Kiliziya Gatolika ari Imana yigize umuntu mu buryo tuvuga, mu myitwarire, mu ndangagaciro za kimuntu, tuba twugururira akabuto k’ubukristu nta kindi gikurikiraho atari
ukwakira ukwemera.

Papa abona ko ikibazo gikomeye mu burezi bw’iki gihe cyane cyane mu bijyanye n’ukwemera ari ugushyiraho za gahunda hatitawe ku gushaka kw’Imana. Niba duheje umusumbabyose tuba duheje isi y’ibitekerezo kandi ariyo yambukiranya ikarenga isi tubonesha
amaso yacu.

JPEG - 202.7 kb
Ifoto y’urwibutso

Uburezi budafite ahandi buvoma kuko imyumvire y’iki gihe ibivuga ntibubaho. Bitihise hajya hitabwa ku ruhande rumwe urundi rukibagirana. Uruhande rumwe rugafashwa urundi rukagwingira. Uburezi nk’ubwo ngubwo bushobora gufasha umuntu cyangwa
bukamwangiza.

Ntimukigere mwibagirwa ko mu burezi gutsinda umuntu atavunitse birutwa no gutsindwa umuntu yakoze akiyuha akuya».

Intumwa ya Papa yatangaje ko yishimiye uburezi bufite ireme butangirwa mu mashuri Gatolika hirya no hino mu Rwanda. Yagize ati: Bavandimwe nkunda nk’Intumwa ya Papa, nterwa ibyishimo kandi ngakomezwa no kubona ko Amashuri Gatolika nyasanga hose mu gihugu cy’u Rwanda, mu migi, mu cyaro hirya no hino, mu duce tugwiriyemo abakristu Gatolika ndetse na hahandi abagatolika
aribo bake.

Muri uko kuba ahantu hatandukanye, Amashuri Gatolika ari nayo menshi ugereranyije n’umubare w’amashuri muri rusange agerageza gutanga uburezi bufite ireme mu mpande zose kandi akagerageza kwakira abayagana bose nta vangura iryo ari ryo ryose.

Nk’Intumwa ya Papa, ndashimira mbikiye ku mutima ababatera inkunga bose by’umwihariko Inama y’Abepiskopi Gatolika mu gihugu cy’Ubutaliyani ku bwitange, urukundo no kuba hafi abaturage na Kiliziya yo muri iki gihugu cyiza cy’imisozi igihumbi". Yabasezeranyije isengesho, abaragiza umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo w’i Kibeho.

Mu butumwa yagejeje ku banyeshuri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yabasabye gukomeza kurangwa n’kinyabupfura inzira yo kugera ku byiza no gukora cyane bibageza ku gutsinda. Yabibukije ko bakwiye kwishimira ko biga mu ishuri risobanutse, abasaba kudapfusha ubusa amahirwe bafite. Yashimiye ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, inzego z’umutekano, abize muri iri shuri, abayobozi, ababyeyi barerera muri iri shuri n’abana babo.

Umuyobozi w’iri shuri, Padiri Alphonse yashimiye Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu gihugu cy’Ubutaliyani ku nkunga babageneye yo kubaka amacumbi y’abanyeshuri. Ahamya ko ayo mahirwe bagize batazayapfusha ubusa. Yashimiye ubuyobozi bwa Leta bubaba hafi. Yagaragaje ko bafite intego yo gukomeza kuza ku isonga mu gutanga uburezi bufite ireme, bwubaka abana b’u
Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke NZAMWITA Déogratias yatangaje ko iri shuri ribahesha ishema ku rwego rw’igihugu no muri aka Karere by’umwihariko. Ashima urwego rw’imitsindire rigezeho bijyana no gutanga uburezi bufite ireme; gutoza abarerwa ikinyabupfura; guhanga udushya. Yabijeje ubufatanye mu guteza imbere uburezi bufite ireme.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru JABO Paul yatanze umukoro ku banyeshuri biga muri iri shuri wo kuba umusemburo w’amahoro mu ngo bavukamo, bafasha ababyeyi babo kubana mu rukundo birinda amakimbirane mu ngo.

Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Jerome rwa Janja rwashinzwe ku itariki ya 4/10/1982. Magingo aya rirererwamo abanyeshuri 854 abahungu n’abakobwa biga mu cyiciro rusange n’abiga mu mashami ya MCB (imibare-ubutabire-ibinyabuzima);

PCM:(ubugenge-ubutabire-imibare); HEG:(amateka-ubukungu-ubumenyi bw’isi); PCB: (Ubugenge-ubutabire-ibinyabuzima). Rifite
abarezi 39. Ibirori byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abapadiri, abihayimana, ababyeyi, abanyeshuri, abarezi n’abayobozi bo
mu nzego zinyuranye za Leta. Ibirori byaranzwe n’indirimbo,imbyino, gutanga impano n’ubusabane.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo