Intimba y’akarengane ka Nyiraminani ushengurwa no kuba yaratewe inda adakuze akibwa n’umwana-Video

Mu kwezi kwa Gatatu 2020, twabagejejeho inkuru y’akababaro ya Nyiraminani Clementine waganirije UMUBAVU awubwira akarengane yahuye na ko k’uburyo yatewe inda ashutswe kandi adakuze yanabyara umwana akaza kumubura mu buryo budasobanutse, uburyo yafunzwe by’amaherere no hafi yo kwicwa n’ibindi byinshi bikubiyemo ubuzima bushaririye yanyuzemo nyuma yo guterwa inda, iki kibazo n’ubu kikaba kitarakemurwa ngo abone umwana we anahabwe ubutabera.

Ubwo yaganiraga n’UMUBAVU mu kiganiro cyabanje, Nyiraminani kimwe n’umubyeyi wamureraga icyo gihe icyo bashakaga ni uko yafashwa iki kibazo cye kigakemurwa n’uburenganzira bwe bukubahirizwa ndetse n’ubw’umwana we kugeza ubu atazi aho aherereye hakamenyekana akanamuhabwa.

Nyiraminani uyu avuka mu cyahoze ari Cyangugu (ubu mu Karere ka Nyamasheke), yabuze ababyeyi be muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yabonye ubuzima bukomeye akaza i Kigali gushaka akazi aho ahantu ha mbere yakoze ariho yaterewe inda n’umusore waho.

Ibi byavuyemo ibintu birebire ku buryo umwana yabyaranye n’uyu wamuteye inda, yaje kumwibwa, agafunga mu buryo bw’amaherere nkuko abivuga ashinjwa ngo guta umwana, ubu akaba amaze imyaka umunani atarongera kubonana n’uyu mwana we yibyariye.

Nyuma y’ibi bibazo byose by’inzitane birimo ubuzima bukakaye yabayemo amaze guterwa inda, uburyo yafunzwe by’amaherere nkuko abivuga, uburyo yatwawe umwana we n’ibindi, afunguwe yagerageje kugeza ikibazo cye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kugira ngo ikibazo cye by’umwihariko aho umwana we aherereye hamenyekane ndetse n’uwamuteye inda abe yakurikiranwa gusa icyo gihe yavuze ko amaze kujyayo inshuro nyinshi bamubwira gusa ko ngo bari kubikurikirana ariko ntabone igisubizo cyangwa ngo amenye igihe bizarangirira.

Avuga kuri iki kibazo, Marie Michelle Umuhoza, wavugiraga RIB icyo gihe, yavuze ko ngo ibikorwa byose by’iperereza bikorwa mu ibanga bityo ngo batavuga aho Dosiye kuri iki kibazo igeze.

Abajijwe niba Dosiye itagira igihe igomba kuba yagerejwe mu Bushinjacyaha, ati "Dosiye iyo irangiye ishyikirizwa ubushinjacyaha".

Abajijwe igihe bifata, ati "Biterwa na Dosiye". Abajijwe niba hari n’ishobora kugeza ku mwaka itarashyikirizwa ubushinjacyaha, ati "Biterwa na Dosiye".

Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko ngo hari Dosiye zishobora kwihuta n’izishobora gutinda ngo bitewe n’impamvu nyinshi zirimo nko kuba ibikenewe byatinda n’ibindi.

Kuri iyi Dosiye ijyanye n’ikibazo cya Nyiraminani, Umuhoza Marie Michelle yavuze ko ngo harimo byinshi ngo nko kuba uriya mwana yarabanje kujyana mu Bwongereza, ati "Ndibaza ko atari hano hafi", kuba ngo uyu yarigeze gukurikiranwaho guta umwana, ati "Urumva harimo imirimo myinshi".

Kuri ibi byose nkuko byumvikana, nta gihe Marie Michelle Umuhoza, Umuvugizi w’uru Rwego rwa RIB yatanze Dosiye ijyanye n’ikibazo cya Nyiraminani izaba yashyikirijwe ubushinjacyaha ngo ikibazo cye gisobanuke.

Icyo Nyiraminani n’ubu yifuza, ni uko yamenya aho umwana we aherereye kugeza ubu ndetse akanahabwa uburenganzira bwose ku mwana we dore ko ngo afite amakuru ko umwana we ajya yigunga kubera kutamenya aho umubyeyi we ari kandi ngo afite amakuru ko akiriho.

UMVA IKIGANIRO CYA MBERE UMUBAVU WAGIRANYE NA NYIRAMINANI AVUGA AKARENGANE KE:

Kuva mu kwezi kwa Gatatu UMUBAVU wumvise akababaro ka Nyiraminani n’ibyo RIB yatangaje, muri uku kwezi kwa Cyenda twashatse kumenya aho bihagaze ariko dutangazwa nuko kugeza n’ubu nta kirakorwa ngo iki kibazo gikemurwe.

UMUBAVU twamubajije ubundi niba koko iki kibazo cye umuryango w’uwamuteye inda ukizi, avuga ko ngo umuryango wose ukizi aho ngo yajyagayo bagaterana na Polisi ikaza ikanamujyana ariko ngo ari ukumujijisha kuko ngo bageragayo bagahita bamufungura ngo ataranarenga irembo.

Ati "Bose barakizi kuko najyagayo bagaterana imiryango igaterana Polisi ikanaza bakamutwara bamugeza kuri Polisi bagahita bamufungura ako kanya ntaranarenga irembo".

Amakuru UMUBAVU ugikurikirana aturuka mu muryango w’uyu musore Nyiraminani ashinja kumutera inda, avuga ko ngo baba barapimishije ibizamini bya ADN bagasanga umwana atari uw’uyu musore ariko Nyiraminani we akavuga ko ADN yapimishijwe mu mwaka wa 2013 hano mu Rwanda mu gihe amakuru UMUBAVU ufite ari uko muri uyu mwaka nta ADN yapimwaga mu Rwanda.

Ikindi kibazawa kuri iki kibazo ni uburyo nyuma yo gupimisha ADN bagasanga umwana atari uwabo baba baramutwaye nkuko Nyiraminani abivuga, bikibazwa aho uyu mwana kugeza ubu aharereye.

Kugeza ubu uruhande rufitanye ikibazo na Nyiraminani ntacyo rurabitangazaho ariko nigitangazwa na cyo tuzakibagezaho.

Umva muri iyi Video intimba y’akarengane ka Nyiraminani ushengurwa no kuba yarasambanyijwe adakuze agaterwa inda n’umwana abyaye akaza kwibwa mu buryo bw’amaherere:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo