Inteko ya Uganda ngo Guverinoma niburire abaturage bayo ku kuza mu Rwanda

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yasabye Guverinoma y’iki gihugukuburira abaturage ba Uganda bashaka kujya mu Rwanda ivuga ko bahohoterwa bakanicwa.

Mu mirimo y’Inteko yateranye ejo ku wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2020, Madamu Rebecca Kadaga utegeka iyi Nteko, yavuze ko hari impungenge ku baturage ba Uganda bajya mu Rwanda muri iki gihe hari ibibazo hagati y’ubutegetsi bwombi nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda.

Ku wa Gatandatu umuturage wa Uganda witwa Teojen Ndagijimana yishwe arasiwe mu Rwanda hafi y’umupaka na Uganda.

Uyu yari abaye umuturage wa Kane w’iki gihugu urasiwe mu Rwanda.

Ubutegetsi mu Rwanda buvuga ko uyu kimwe n’aba mbere, yakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe kandi agashaka kurwanya inzego z’umutekano.

Mu nteko ya Uganda, Abadepite binubiye ubwo bwicanyi ndetse no kuba umupaka wa Gatuna, umupaka wakoreshwaga cyane hagati y’ibi bihugu, ukomeje gufungwa ku ruhande rw’u Rwanda.

Kuri ibi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko Inteko ya Uganda yari ikwiye kugira inama Guverinoma igasaba abaturage gukora ibikwiye.

Ibyo avuga ko ari ukwirinda ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe, kureka gucuruza ibiyobyabwenge no kutarwanya abashinzwe umutekano mu gihe bari mu kazi kabo.

Kuva mu kwezi kwa Gatatu umwaka ushize, ubutegetsi bw’u Rwanda ’bwaburiye’ abaturage ku kujya muri Uganda, ibi byaje kuba nk’itegeko kuko Abanyarwanda bakoresha inzira y’ubutaka batemererwa kujya muri Uganda.

Mu kwezi kwa munani umwaka ushize ba Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bahuriye i Luanda muri Angola basinya amasezerano yo kurangiza ibibazo hagati y’impande zombi.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bushinja ubwa Uganda gufunga no gukorera iyicarubozo bamwe mu baturage b’Abanyarwanda muri Uganda ndetse no gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Uganda ishinja u Rwanda kwivanga mu nze z’ubutegetsi bw’iki gihugu hamwe n’ubutasi ku butaka bwa Uganda mu gihe u Rwanda na rwo rushinja Uganda gufunga mu buryo butemewe, gukubita no kwica urubozo abanyarwanda bariyo.

Hashize iminsi hari ibiganiro n’ibikorwa biganisha ku gukemura ibyo bibazo gusa igihe ibibazo hagati y’ubutegetsi bwombi bigira ingaruka zikomeye ku baturage bizarangirira ntabwo kizwi.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Ngaho nawe ribagire urebe uburyo uburwayi bw’uyu mwana bukomeye, akaneye ubufasha bwihuse kuko igice cyo hasi cye kiri kubora:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo