Inteko ya Gabon yemeje kuvana ubutinganyi mu byaha bihanwa

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite muri Gabon yatoye yemeza kuvana ubutinganyi mu byaha bihanwa.

Ibi nibyemezwa n’umutwe wa Sena hamwe na Perezida, Gabon iraba kimwe mu bihugu bicyeya muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ihinduye amategeko ahana abakora imibonano mpuzabitsina bahuje igitsina kimwe.

Umwaka ushize, iki gihugu cyari cyemeje itegeko rishyira ubutinganyi mu byaha bihanishwa igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu nini.

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zavuze ko ibi byatumye abantu bafite indi migirire mu mibonano mpuzabitsina (LGBT) bahohoterwa kurushaho ndetse bajya mu bwihisho.

Abadepite 48 batoye bemeza ko umushinga wo guhindura itegeko ryo mu 2019, mu gihe kimwe cya Kabiri cy’aba bo batoye banga izo mpinduka.

Mu Burundi, amategeko ntiyemera gushyingira abahuje igitsina, kandi ateganya igifungo gishobora kugera ku myaka ibiri ku bakora ubutinganyi.

Mu Rwanda ntabwo amategeko ahana ubutinganyi ariko ntabwo anemera gushyingira ab’igitsina kimwe.

Amategeko ya Gabon na yo arakomeza kudashyingira abahuje igitsina, ibintu muri iki gihugu bikomeza gufatwa na benshi nka kirazira.

Umwe mu badepite wari ushyigikiye ko iri tegeko ridahindurwa yavuze ko bagenzi be batoye bemera izo mpinduka bahubanganyije imico n’imigenzo by’igihugu.

Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo