Inteko y’u Burayi yasabye EU gucukumbura uburyo Rusesabagina yafashwe

Inteko Ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (European Parliament) yandikiye Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (European Union, EU) isaba uyu muryango gucukumbura inzira zose itabwa muri yombi rya Rusesabagina ryanyuzemo bikajyana no kureba ko inzira zose z’amategeko zubahirijwe.

Iyi baruwa European Parliament yandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ivuga ko "duhangayikishijwe n’itabwa muri yombi mu Rwanda ry’umuturage w’u Bubiligi uharanira uburenganzira bwa muntu, Paul Rusesabagina.

Turasaba ko Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi wihutira gucukumbura ifatwa n’iburanisha rya Rusesabagina ndetse no kureba ko uburenganzira bwe nk’umuturage w’u Burayi bwubahirizwa muri izi nzira zose".

Muri iyi Baruwa European Parliament ivuga ko Rusesabagina yatawe muri yombi ku wa 27 Kanama 2020 i Kigali nubwo yeretswe abanyamakuru i Kigali ku wa 31 Kanama 2020. Inteko y’u Burayi ikomeza ivuga ko urugendo rwa Rusesabagina rwari urwo kuva muri Amerika yerekeza i Dubai aho bivugwa ko yashutswe ngo akisanga mu Rwanda agahita atabwa muri yombi.

Iyi Nteko y’u Burayi ikomeza ivuga ko ngo kugeza ubu ubutegetsi bw’u Rwanda bwakomeje guhishira inzira nyirizina byanyuzemo ngo Rusesabagina atabwe muri yombi, ibyatumye bikomeza kutavugwaho rumwe.

Paul Rusesabagina yamenyekanye cyane kubera inkuru ye yakinwemo film ’Hotel Rwanda’ izwi cyane ku isi ivuga ku bemeje ko yabarokoye muri Hôtel des Mille Collines muri Jenoside yo mu Rwanda.

Mu buryo bweruye, Paul Rusesabagina yakunze kumvikana mu biganiro binenga ubutegetsi buriho mu Rwanda. Itabwa muri yombi rye ryabaye nko kwibutsa abanenga ubutegetsi kimwe n’abanyapolitiki batavuga rumwe na bwo ko bitazabagendekera neza nkuko Inteko y’u Burayi yakomeje ibivuga mu ibaruwa yayo.

Iyi nteko ikomeza ivuga ko Perezida Kagame uyoboye u Rwanda mu matora aheruka yo mu 2017 yongeye gutorwa ku majwi arenga 98%, amajwi yabonye mu bitabiriye amatora bangana na 96% ubu akaba amaze imyaka 20 ku butegetsi ubariyemo n’igihe yatangiriye kwitwa Perezida, ni ukuvuga kuva ku wa 17 Mata 2000 ubwo yatorwaga n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abagize Guverinoma ngo asimbure Pasteur Bizimungu wari umaze ibyumweru bibiri yeguye.

Inteko y’u Burayi ikomeza ivuga ko Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW) uvuga ko itangazamakuru muri rusange ryacecekeshejwe ndetse n’imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikaba itagihari.

Igaruka ku kuba mu mwaka wa 2015, abaturage bangana na 98% baratoye ku bwiganze ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rihinduka bigaha Perezida Kagame kuba yaguma ku butegetsi kugeza mu mwaka wa 2034.

Ikavuga ko u Rwanda rwakunze gushyirwa mu majwi n’Amerika, HRW n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ku bafungirwa ubusa, abakorerwa iyicarubozo, gukandamiza abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi n’impfu zidasobanutse z’abagiye bapfira muri za Kasho.

Inteko Ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ikavuga ko guta muri yombi no guhanahana abakekwaho ibyaha bigomba guca mu nzira nziza kandi zubahirije amategeko mpuzamahanga, ikavuga ko n’inkiko zikwiye kuba zingenga mu byemezo zifata. Kuri ibi iyi Nteko ikavuga ko n’ibya Rusesabagina bigomba guca mu nzira zubahirije amategeko.

Inteko y’u Burayi isoza ibaruwa yandikiye EU ivuga ko itabwa muri yombi ry’umuturage w’u Burayi kimwe n’undi wese uharanira uburenganzira bwa muntu rinyuze mu nzira zitagenwa n’amategeko, ritukisha umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi ndetse ugafatwa nk’uhonyora amategeko mpuzamahanga.

Iyi Nteko ikomeza isaba ko byihuse Rusesabagina ahabwa uburenganzira bwo kwihitiramo ubwe abamwunganira mu mategeko kimwe n’uburenganzira bwo kuganira yisanzuye n’abanyamategeko be.

Iyi nteko yasabye kandi EU gukoresha ububasha ifite mu gucukumbura niba umuturage wayo (w’u Burayi) itabwa muri yombi rye ryarubahirije amategeko ndetse niba ibigenwa n’amategeko byose byarubahirijwe kuva Rusesabagina atawe muri yombi kugeza magingo aya.

Mu minsi ishize umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba, yanenze imyitwarire y’igihugu cy’u Bubiligi nk’igihugu cya Kabiri cya Se, yibaza icyo kugira ubwenegihugu bw’u Bubiligi bimaze n’agaciro ko kugira ubwenegihugu bw’u Burayi ku mfungwa ya politiki.

Ibi Carine Kanimba yabitangarije ikinyamakuru The Guardian nyuma y’itabwa muri yombi rya Se avuga ko ritubahirije amategeko, aho Paul Rusesabagina, ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi bivugwa ko yakuwe I Dubai akazanwa mu Rwanda ku ngufu nubwo u Rwanda rubihakana.

Paul Rusesabagina ushinjwa ibyaha 13 bifitanye isano n’iterabwoba, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 17 Nzeri rwategetse ko afungwa mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo kandi agafungirwa muri gereza, icyemezo atishimiye agahita akijuririra.


Ibaruwa Inteko y’u Burayi yandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi

Nyuma yo guterwa impanuka n’imodoka za Perezida, inzara igiye kubatsinda mu nzu, ngo hari n’igihe baburara babuze icyo guteka:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo