Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yakiriye inama y’Inteko Rusange za“ACP”na“ACP-EU”

Kuva kuri uyu wa 14 kugeza 21 Ugushyingo 2019,Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda izakira Inama ya 55 y’Inteko IshingaAmategeko ihuza ibihugu by’Afurika Karayibe na Pasifika (ACP) n’iya 38 y’Inteko Ishinga Amategeko Ihuriweho na ACP n’Ubumwe bw’u Burayi (ACP-EU). Imirimo y’izi nama izabera muri Kigali Convention Centre.

Ibikorwa binyuranye bizaranga izi nama mu gihe cy’icyumweru, harimo Inteko Rusange y’Inamaya 55 y’Inteko Ishinga Amatege koya ACP, imirimo yakomisiyo zihoraho, Inteko Rusange y’Inamaya 38 y’Inteko lshinga Amategeko Ihuriweho na ACP-EU, ikiganiro n’itangazamakuru; Inama izahuza urubyiruko, inama yiga ku iterambere ry’umugore, gusura imwe mu mushinga iteza imbere abaturage harimo Umudugudu w’icyitegererezo wa Karama, “Mount Kigali Power Substation Project”n’ubuhinzi bw’indabo bw’umushingawa“Bella Flowers” .

Izi nama zizaganira kunsanganyamatsiko zitandukanye zirimo kwihaza mu biribwa, uruhare rw’uburinganire n’ubwuzuzanye mu kurwanya amakimbirane n’iterambere rirambye ry’abaturage. Ibyo biganiro bizaba bigamije gushyira mu bikorwa inama zatanzwe kuguhangana n’imbogamizi zagaragajwe mu nama ku ihindagurika ry’ikirere (COP25)”, ndetse no gusubiza ibibazo byibazwa kungaruka imihindagurikire y’ikirere igira k’uburobyi, ubworozi n’ubuhinzi bikorerwa mu mazi.

Izi nama zizitabirwa n’abantu bagera ku 350 baturutse mubihugu 107 birimo 48 byo muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo, 16 byo muri Karayibena 15 byo muri Pasifika n’abazaturuka mu Bumwe bw’i Burayi 28.

Inteko Ishinga Amategeko ihuriweho ya ACP-EU ni rumwe mu nzego zihuriweho n’impande zombi ruteganywa n’ingingoya 14 y’Amasezerano y’iKotonuyo muri 2000, rwashyizweho hashingiwe ku cyifuzo cyo kugira uburyo bwo guhurizahamwe intumwa zatowe n’abaturage zo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi) n’izo mu Bihugu bya Afurika, Karayibena Pasifika, byashyize umukono ku Masezerano y’i Kotonu.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo