Intego ni ukumurongora akaba Mama w’abana banjye, Patrick wo mu ’Runana’ yakaniye ngo ararongora Sunny-Video

Sibomana Emmanuel uzwi cyane nka Patrick mu ikinamico Urunana, yariye Karungu avuga ko byanze bikunze arakora hasi no hejuru akarongora umuhanzikazi Sunny umenyerewe ku dushya hano mu Rwanda.

Mu kiganiro kirambuye Patrick yagiranye n’UMUBAVU, yagize ati "Intego ni ukumurongo akaba umugore, Mama w’abana banjye".

Abajijwe ikimuha imbaraga zo kumva ko bizamuhira akarongora umuhanzikazi Sunny wumvikanye avuga ko nta munyarwanda wamurongora, Patrick ati "Ibyo kuvuga ngo nta munyarwanda wamurongora, erega byose biri mu maboko y’abagabo, buriya ni ukuvuga ngo hagati y’urukundo rw’umugabo n’umukobwa, byose biri mu biganza byacu twebwe abagabo".

’Partick Musonera’ mwene Sesiriya amenyerewe cyane mu batuye I Nyarurembo aho aba akina mu ’Ikinamico Urunana’ imaze kumenyerwa hano mu Rwanda kuri Radiyo y’igihugu, ubu akaba asigaye anakina mu ’Itorero Indamutsa’ za RBA nkuko yabyivugiye.

Byose ni muri iyi Video y’ikiganiro kirambuye UMUBAVU wagiranye na Patrick:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo