Intara na komini z’u Burundi bishobora kugabanywa

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi, Gervais Ndirakobuca yatangaje ko bari kwiga uburyo intara na komine bigize u Burundi byagabanywa kugira ngo byorohereze iterambere.

U Burundi bufite intara 18 na komine 116. Ni inzego zakunze kugenda zihinduka kuva icyo gihugu kibonye ubwigenge mu 1962.

BBC yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri mu nama Ndirakobuca yagiranye na ba Guverineri b’Intara zigize u Burundi, yavuze ko ubwinshi bw’intara na komine bafite butorohereza iterambere.

Yagize ati “Sinzi niba iterambere dushaka kugeraho rizakunda tugifite intara zirenga cumi na komine zisaga ijana.”

Yavuze ko hari gukorwa inyigo izagaragaza niba u Burundi bukeneye kugira intara na za komine byinshi kugira ngo butere imbere.

Ati “Turi kureba komine n’intara igihugu cyacu cyaba gikeneye, kugira ngo rya terambere rusange rikunde.”

Ndirakobuca yavuze ko iterambere rigoye ku makomine amwe amwe kuko adafite uburyo bwayo bwo kwinjiza imisoro izayafasha mu iterambere.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo