Intambara y’amagambo  hagati ya Min. Busingye , Dr,Kayumba na Fiona

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, kuri Twitter havugwaga cyane inkuru y’umukobwa witwa Fiona Muthoni Ntarindwa ushinja Dr Christopher Kayumba gushaka kumufata ku ngufu. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye na we yinjiye muri ibi biganiro agira inama Dr Kayumba Christopher kwirinda kwibasira uriya munyarwandakazi.

Uyu Fiona Ntarindwa Muthoni usanzwe ari umunyamakuru wa CNBC yatambukije buriya butumwa kuri Twitter nyuma y’igihe hari undi ubivuzeho kuri Twitter.

Fiona Ntarindwa Muthoni yavuze ko ari we mukobwa, Dr Kayumba yashatse gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato muri 2017.

Dr Christopher Kayumba na we utajya aripfana, yahise asubiza ubutumwa bw’uriya mukobwa, avuga ko ari umubeshyi ahubwo ko ari we wakunze kumukururukaho amutumira kuri television akorera.

Dr Kayumba kandi yavuze ko ubwo yigishaga uriya mukobwa yakundaga kumusaba kujya mu itsinda rye ndetse anamusaba kujya gukorera igitangazamakuru cye ariko ngo we yarabyanze ngo kuko yari amaze kumenya ko akoresha umubiri we kugira ngo agere ku cyo ashaka.

Minisitiri Busingye na we winjiye muri ibi biganiro byo kuri Twitter, yasabye Dr Kayumba kudakomeza kwibasira uriya mukobwa uvuga ko yakorewe ihohoterwa kuko byaba bisa nko kumucecekesha no guca intege abandi bashoboraga kwatura ihohoterwa ryababayeho.

Minisitiri Busingye ati “Kwibasira umuntu watangaje ko yakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina ni ukumucecekesha, no guca intege abandi bahohotewe bashaka gutanga ubuhamya. Ni ugutiza umurindi abakora ihohotera rishingiye ku gitsina."

Dr Kayuma na we wahise asubiza Minisitiri Busingye, yavuze ko atari we watangije iriya ntambara yo kuri Twitter ahubwo ko byatangijwe n’uriya mukobwa avuga ko yamwandagaje mu ruhame.
Uyu mugabo uherutse gushinga ishyaka ritaremerwa mu Rwanda, avuga ko atumva ukuntu uriya mukobwa yisunze imbuga nkoranyambaga kandi yaramaze kugeza ikirego cye mu nzego zibishinzwe.

Dr Kayumba abwira Busingye, yagize ati “Nk’umunyamategeko mukuru mu gihugu cyacu, biriya byemewe n’amategeko ? Bihanwa n’ingingo 256 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha.”

Kayumba uherutse guhamagazwa mu bugenzacyaha ngo abazwe kuri kiriya kirego, aherutse gutangaza ko iby’uriya mukobwa ari propaganda igamije kumuca intege kandi ko ari “Propaganda iciriritse.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Anette Kuya 30-03-2021

Biratangaje kumva fiona ajya kumbuga nkoranyambaga agasebya Dr kayumba kandi yarajyaga amutumira mubiganirobye ese kuki atari yarabivuze mbere ingingo ya256 igomba gukurikizwa

Placide Kuya 30-03-2021

Busingye rwose birababaje nabonaga ari umusaza wagira abantu inama , ubuse umuntu udatekereza ko ibyo yandika tuba tubitegereje turi ingeri nyinshi, ibi si ishusho y’ubutebera bwacu ra!!? Reka RUsesabagina abakatire burya yari yababonye. We deserve a change.

Alphonse Kuya 29-03-2021

Njye amarangamutima yanjye abyumva atya : kuki uyu mukobwa amaze iyi myaka yose (4 ) acecetse ! Ese ntiyaba abivuze kubera ko uyu Dr Kayumba ashinze ishyaka ? Ese ko Dr uyu ko numva mu minsi ishize yafunzwe kuki uyu mukoawa atafatiyeho ngo atange ikirego ? Ministre uyu ubu ntaho abogamiye ra ! U Rda rwacu twari dufite ikizere cy’uko rwari rugiye kurenga ibi IMANA IRURINDE

Aaa Kuya 29-03-2021

Buriya rero tuge twitonda dushishoze none c Min Businjye ko acecekesha Dr kayumba ntacecekeshe Uwo mukobwa tujye tureka amatiku biba bibabaje kumva umuntu ku rwego tea Minister n intumwa nkuru ya leta avuga ku matiku nkariya nabyo bigaragara urwego rw abayobozi batuyobora ko nta sesengura bakora ahubwo berekeza aho bifitiye inyungu no gushimisha uba yabatumye batitaye kuri twe abaturage