Intambara  hagati ya Perezida Museveni n’Ikinyamakuru ’The Daily Monitor’

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, arimo gukurikirana ibitangazamakuru kuba byaratangaje inkuru bivuga ko we n’abantu be ba hafi bakingiwe COVID-19, ibyumweru mbere y’uko inkingo za mbere zigera mu gihugu.

Abunganira Perezida Yoweri Museveni mu mategeko, bavuga ko yareze ikinyamakuru cyigenga muri Uganda, the Daily Monitor. Kw’italiki ya 23 y’ukwezi gushize kwa kabiri, iki kinyamakuru cyatangaje inkuru yasohotse mbere mu kinyamakuru cyo muri Amerika, The Wall Street Journal, yari ifite umutwe ugira uti: “Abari hafi cyane ya Perezida Yoweri Museveni bahawe inkingo zaturutse mu isosiyeti y’imiti Sinopharm ya Leta y’Ubushinwa”.

Hakurikijwe iperereza rya The Wall Street Journal, igikorwa cya guverinema y’Ubushinwa cyari kigamije kwamamaza inkingo zabo. Ibintu nk’ibyo byatangajwe no mu gihugu cya Peru no ku birwa bya Filipine.

Icyo kinyamakuru cyavuze ko muri Peru, abantu hafi 500 bakorana muri politiki, barimo Perezida Martin Viscarra, bahawe urukingo mw’ibanga rwari rurimo kugeragezwa. Uko ikirego kibivuga, iyo nkuru yatangajwe na The Daily Monitor yari ifite ikiyihishe inyuma.

Abunganira Perezida Museveni bavuze ko iyo nkuru yamwerekanye nk’umuntu ukora amanyanga, udakwiye kugirirwa icyizere.

Banongeraho ko iyo nkuru yagaragaje Museveni nk’uwatwaye umwanya w’abakozi baza imbere mu kurwanya COVID-19, hamwe n’andi matsinda aza

imbere mu bashobora kwandura iki cyorezo mu buryo bworoshye, yitwaje umwanya ariho n’inshingano ze.

Umuyobozi wa Daily Monitor, Tony Glencross, avuga ko iki ari ikinyamakuru cyigenga gifite uburenganzira bwo gutangaza inkuru cyumva abagikurikira bakeneye kumenya. Akavuga ko nta yandi mahirwe bahawe, kandi ko ubu barimo gutegura uburyo bwo kwiregura. Uyu muyobozi yongeraho ko mu bintu nk’ibi, urukiko rutegeka kwiyunga. Ati nibidashoboka ubwo ni bwo tuzahangana mu rukiko.

Ikinyamakuru gifite iminsi 15 yo kwandikira urukiko cyiregura nk’uko bitangazwa n’Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo