Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa

Umupolisi wo mu gihugu cya Zimbabwe yateye benshi uburakari nyuma yo gukubita umugore inkoni yari yitwaje igafata umwana yari ahetse w’amezi 9 agahita apfira mu mugongo wa nyina.

Nkuko amakuru yatangajwe abivuga, mu Cyumweru gishize nibwo uyu mupolisi yakubise inkoni y’akazi yari yitwaje umugore amushinja kwica amategeko, ifata umwana yari ahetse ahantu habi ni ko guhita apfa.

Mu mashusho yakwirakwijwe henshi ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje uyu mugore afashe uyu mwana we wari umaze gupfa n’ukuboko kumwe, ukundi kuri gukurura ishati y’uyu mupolisi wari umaze kumuhekura.

Uyu mupolisi wari wacakiwe n’uyu mugore wari mu gahinda kenshi, yagerageje kumwiyaka biranga bituma abantu benshi bamuteraniraho batangira kumutuka.

Uwashyize hanze iyi Video hanze witwa Alice Tsungu yagize ati “Bavandimwe na bashiki banjye, umupolisi w’ahitwa Bandura akubise inkoni umugore, yica umwana yari ahetse mu mugongo".

"Bapolisi bo muri Zimbabwe, ni inde wababwiye ko abantu bakwiriye gukubitwa? Ntabwo mukijyana abantu ku biro byanyu? Ibi birababaje”.

Yatemye ukuboko umuvandimwe we amufatiye ku mugore we, umunyeshuri yemeye ko yishe Se, Nyina n’abavandimwe be, Urwego Bank mu bishyuza amakoperative 28 Miliyari 1.6Frw bivugwa ko zitahawe n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo