Inkuru nziza ku batuye isi: Havumbuwe umuti ushobora kwica virusi ya SIDA igashira mu maraso burundu

Ubuvumbuzi bwari butegerejwe n’amamiliyoni y’abantu babana n’ubwandu bwa virus itera SIDA bwagiye hanze ndetse bwemeza ko bushobora kwica burundu utunyangingo twose twanduye virus ya SIDA.

Ibi bibaye mu gihe n’ubundi bushakashatsi bwo gushaka n’urukingo rw’iyi ndwara bugikomeje, iyi rero ni inkuru nziza ku banduye icyorezo gihitana uwo kibonye, kandi gishegesha vuba ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu.

Mu cyegeranyo cya ONUSIDA giheruka, kigaragaza ko abantu barenga miliyoni 36,9 babana na HIV naho abarenga miliyoni 1,8 banduye mu mwaka ushize ndetse abantu 940,000 bahitanywe n’iki cyorezo mu mwaka wa 2017.

Ikindi ni uko 58% by’abantu bakuru banduye bose ari abagore ndetse abagera ku 6600 bari mu myaka hagati 15-24 kibahitana buri mwaka. Kugeza iki gihe ubuvuzi bukoreshwa ni bumwe nabwo butarandura burundu virus mu mubiri w’uyirwaye.

Ariko ubu buvumbuzi bushya bwitezweho impinduka nyinshi mu gihe kiri imbere. Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Pasteur mu Bufaransa nk’uko bamaze kubishyira ahagaragara babashije gukora umuti ushwanyaguza utunyangingo twose twanduye virus ya VIH bikaba ari igitangaza kuko ubuvuzi bwari busanzwe bwari uburyo bwo kugabanya ubukana bwo gukwirakwira kwa virus mu mubiri.

Ubwo buvumbuzi bwemeza neza uburyo bwo kwica burundu virusi iri mu mubiri habanje gushwanyaguza uturemangingo twayo twihishaga mu tw’umurwayi. Nk’uko Umuvugizi wa Kaminuza ya Pasteur yabitangaje ati “Ubuvuzi bwariho uyu munsi ni ubwo kubuza gukwirakwira ku muvuduko munini virusi VIH ariko ntibwayisohoraga mu mubiri, ahubwo yagumaga mu bikono bw’ubudahangarwa bw’umubiri yashwanyaguje ikaba ariho yihisha”

Ubusanzwe VIH igaba igitero gikomeye ku turemangingo tw’umubiri w’uwayanduye ubundi igatungwa no kunyunyuza imbaraga mu mubiri kugira ngo ibone uko yororoka vuba vuba. Abashakashatsi bifashishije uburyo bwa gihanga bwo kugabanya kororoka kwa virus babashije kugera aho bashwanyaguza ubwihisho bwa virus mu mubiri w’uwayanduye ndetse icyo gikorwa gikomeye ni cyo cyatanze icyizere gikomeye cyo kubasha kurandura burundu virus ya VIH mu mubiri w’umuntu.

Src: santeplusmag.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
nyandwi ernest Kuya 3-01-2019

Nibakomerezaho Bakoze Igikogwa Cintashikigwa!

mpagaze jean de dieu Kuya 30-12-2018

iyo nkuru niba yizewe muduhe documents sources !!! kabisa njye ntabyo nemeye

jean claude gashumba Kuya 30-12-2018

ibisubizo by,uwiteka birasohoye nukuri imana ibihe umugisha kandi ikomeze kubungura ubumenyi

KABERA Alphonse Kuya 30-12-2018

Nibyiza pee!!ubwo umuti urwanya kandi ugashwanyaguza imbaraga z’ako gakoko gatera SIDA.

Zikamabahari adams Kuya 29-12-2018

Uwiteka ahimbazwe ibye byose bisohora igihe kigeze.Umwaka mushya kuri mwese.

Zikamabahari adams Kuya 29-12-2018

Uwiteka ahimbazwe ibye byose bisohora igihe kigeze.Umwaka mushya kuri mwese.