Inkunga ikomeye Perezida Kagame yemereye mugenzi we Tshisekedi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi wiyemeje guhangana n’inyeshyamba za ADF zikomeje kumara abantu mu bice bitandukanye by’igihugu nka Beni, yatangaje ko Perezida Kagame na Museveni bamwemereye kumufasha mu kugarura amahoro muri iki gihugu.

Ubwo yari yasuye agace ka Beni kuri uyu wa Kabiri taliki ya 16 Mata 2019, Perezida Tshisekedi yatangarije abaturage baho ko ibiganiro yagiranye n’abaturanyi be, bigamije gushakira amahoro n’umutekano akarere muri rusange by’umwihariko RDC.

Ati “Icyo nababwira ku byerekeye umutekano ni uko nabanje guhura n’abaturanyi barimo u Rwanda na Uganda. Nabwiye aba baperezida ko niba turi abavandimwe ko twareka kwicanaubwacu. Iki nicyo gihe cyo guha abaturage bacu ibyo bakeneye kurusha ibindi aribyo amahoro n’umunezero.Dukwiye gukora ibishoboka byose tukabafasha.Banyijeje ko bazamfasha kugarura amahoro muri RDC.”

Ibihumbi by’abaturage bo mu ntara ya Beni bari bateze amatwi Tshisekedi bafata nk’umucunguzi ushobora kubarokora ubwicanyi bwabaye karande muri iyi ntara.

Ikinyamakuru Actualite.cd cyo muri Congo kiratangaza ko guhera mu mwaka wa 2014, inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zimaze kwica amagana y’abakongomani.

Izi nyeshyamba za ADF zatangiye kurwanira mu mashyamba ya Congo kuva mu 1995 ndetse kuri ubu zirahirwa na US ndetse na UN.

PNG - 790.4 kb
Ku cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2019, ubwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Etienne Félix Tshisekedi yakirwaga na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda mu biro bye muri Village Urugwiro i Kigali.
PNG - 1.2 Mb
Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame ubwo bari mu nama ya AU muri Ethiopia kandi bagiranye ibiganiro

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo