Inkuba yakubise ingagi enye zo mu Birunga zirapfa

Muri Pariki y’igihugu ya Mgahinga iherereye mu mashyamba y’ibirunga ku ruhande rwa Uganda, mu gihe imvura yarimo igwa umuryango w’ingagi wakubiswe n’inkuba hapfamo enye.

Ibi byemejwe n’ikigo gishinzwe iby’inyamaswa muri iki gihugu, Uganda Wildlife Authority.

Izapfuye ni ingangi ntoya yari imaze igihe gito ivutse hamwe n’eshatu nkuru z’ingore zirimo imwe itwite.

Ikigo cyitwa Virunga Transboundary Collaboration cyatangaje ko hakozwe isuzumwa kuri izi ngagi zakubiswe n’inkuba mu cyumweru gishize bikaboneka ko nta kindi zazize.

Izi ngagi zari izo mu muryango witwa Hirwa wimutse uvuye muri Pariki y’ibirunga y’u Rwanda mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

Mbere y’uko uyu muryango ukubitwa n’inkuba wari ugizwe n’ingagi 17.

Iki kigo kivuga ko iki ari ibyago bikomeye kuri izi nyamaswa.

Kugeza ubu, ubu bwoko bw’ingagi busigaye ku isi ni izigera ku 1,000 gusa.


Kugeza ubu ku isi hasigaye ingagi zo mu misozi miremire zirenga gato 1,000

Dr Andrew Seguya umuyobozi mukuru wa Virunga Transboundary Collaboration yabwiye BBC ati "Ni inkuru ibabaje cyane".

"Gupfusha ingagi ebyiri z’ingore zashoboraga kongera umubare w’izindi ni igihombi gikomeye"

Yongeyeho ko ingagi 13 zarokotse zo muri uyu muryango babashije kuzibona kandi basanze zibashwa kurisha nta kibazo.

Uyu ni umwe mu miryango y’ingagi iba mu mashyamba y’ibirunga igendagenda hagati y’u Rwanda, Uganda na DR Congo.

Mu 2018, ingagi zo mu birunga zavanywe ku rutonde rw’inyamaswa zugarijwe no gucika ku isi nyuma y’uko hongerewe imbaraga mu kuzirinda abazica no kuzibungabunga ngo zororoke.


Imwe mu ngagi zigize umuryango wa Hirwa yafotowe mu 2012

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo