Inkoko iyo zijya gushira zicudika n’ibisiga-Perezida Nkurunziza

Ubwo ku wa Gatanu w’icyumweru dushoje Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yongeraga gushimangira ko ataziyamamariza indi Manda yo kuyobora u Burundi, yaciriye abashinzwe umutekano umugani w’inkoko n’igisiga avuga ko inkoko iyo zijya gushira ngo zicudika n’ibisiga.
.

Ibi Nkurunziza yabigarutseho ubwo inzego z’umutekano, igisirikare, igipolisi, n’abashinzwe iperereza bamwifurizaga, we n’umufasha we, umwaka Mushya Muhire mu murwa mukuru, Gitega, yaboneyeho gusaba abashinzwe umutekano gukomeza kwitwara neza no gukomeza kugendera ku nama yagiye abagira.

Perezida Pierre Nkurunziza yasabye abasirikare, abapolisi n’abakorera Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi, SNR gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no kwirinda guteza imidugararo kandi bahagarika abarenga ku mategeko n’amabwiriza igihugu kigenderaho. Perezida Nkurunziza akaba yashimiye izi nzego z’umutekano aziha amanota 97%.

Aha kandi nk’uko bitangazwa na SOSMediasBurundi, yaboneyeho gutangaza ko ari ubwa nyuma yifurizanyije n’inzego z’umutekano umwaka mushya muhire na Noheri nk’umugaba mukuru w’ikirenga wabo, nk’uko yemeye ko atazahatana mu matora yo mu 2020.

Yavuze ko abatarakurikije impanuro yabahaye batakiri kumwe, abasaba kurangwa n’ubutwari birinda guhemuka n’ibibarangaza, kandi bagasenyera umugozi umwe bagafunga ahantu hose umwanzi w’igihugu yamenera.

Ati “Abatarakurikije inama nabagiriye ntitukiri kumwe.”

Perezida Nkurunziza kandi nk’uko bitangazwa na BBC, yaciriye abashinzwe umutekano umugani w’inkoko n’igisiga ugira uti: “Inkoko iyo zijya gushira zicudika n’ibisiga.”

Ati “Tugiye gusoza umwaka ibisiga byose mubizi. Nta mwanzi w’u Burundi n’umwe utaramenyekanye yaba uwo hanze cyangwa mu gihugu imbere keretse yikuye ku rutonde rw’abanzi akabimenyesha Abarundi, nicyo dutegereje.”

Perezida Nkurunziza ntiyigeze avuga mu izina abo banzi b’u Burundi, ariko u Burundi bukunze kwikoma u Rwanda buvuga ko rutera inkunga ababurwanya ariko rukabihakana, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda narwo rwemeza ko rufite amakuru yizewe ko u Burundi bufasha abarwanya u Rwanda ndetse hari abajya bagaba ibitero ku butaka bwarwo bavuye mu Burundi bakanasubirayo.

VIDEO utapfa gusanga ahandi: Abasenyewe inzu bati "Baduhinduye impunzi mu gihugu cyacu":





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo