Ingengo y’imari ya Leta y’umwaka utaha wa 2018/2019: 2,443,535,804,386 Frw

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Kamena 2018, inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye, yemeza ko Umushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019 ingana n’amafaranga y’u Rwanda 2,443,535,804,386.

Iyi nama y’abaminisitiri idasanzwe yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, niyo yemeje iyo ngengo y’imari ya Leta nk’uko bigaragara mu itangazo yasohoye ku mugoroba.

Muri Mata 2018, nibwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yamurikiye Iteko Ishinga Amategeko inyandiko y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse 2018/19 n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari ya 2018/19-20/2021.

Icyo gihe yerekanye ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha ingana na miliyari 2443.5 Frw, amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 1508 Frw, bingana na 62% by’ingengo y’imari yose ya leta mu 2018/2019.

Yavuze ko inkunga z’amahanga zizagera kuri miliyari 396.3 Frw bingana na 16 % by’ingengo y’imari yose ; inguzanyo z’amahanga zikaagera kuri miliyari 400.9 Frw bingana na 16% by’ingengo y’imari yose naho inguzanyo z’imbere mu gihugu zigere kuri miliyari 137.7 Frw, bingana na 6 % by’ingengo y’imari yose.

Uretse iby’ingengo y’imari, nk’uko mu nama ya Guverinoma yateranye kuri uyu wa Kabiri, bunguranye ibitekerezo ku ngingo zirimo kunoza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye; Gahunda yo kugabanya ikoreshwa ry‘ibikoresho bya pulasitiki cyane cyane ibikoreshwa inshuro imwe bigahita bijugunywa, ndetse n’ibyabisimbura bitangiza ubuzima bw’abantu n‘ibidukikije.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo