Ingendo mu  gihugu hose zakomorewe n’abanyonzi bemerewe gutwara abagenzi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingendo rusange ziva Rusizi n’izijyayo kimwe n’iziva Kigali n’izijyayo zemewe ndetse ko n’abanyonzi bemerewe gutwara abagenzi.

Ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange (Public Transport) hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ziremewe ndetse n’ ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (Public Transport) zijya cyangwa ziva mu Karere ka Rusizi ziremewe.

Tariki 30 Kamena nibwo inama y’abaminisitiri yatangaje ko ingendo zijya cyangwa ziva Rusizi, kimwe n’ingendo zijya cyangwa zijya mu mujyi wa Kigali zibujijwe.

Mu mwanzuro yahatiwe mu nama y’abaminisitiri yo ku wa 25 Nzeli 2020, hanarimo ko amashuri azafungura mu gihe cya vuba.

Amasaha y’ingendo yigijwe inyuma isaha imwe ava kuri saa tatu ashyirwa kuri saa yine. Bivuze ko ingendo zibujijwe kuva saa yine kugera saa kumi n’imwe.

Gupimisha covid-19 abantu 30 bitabiriye inama n’ubukwe ntabwo bikiri ibwirizwa gusa ababikeneye babikora nk’uburyo bw’ubwirinzi.

Guverinoma yibukije abaturage ko kwambara agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba intoki kenshi bigikomeje kandi ko utazabyubahiriza azajya afatirwa ibihano.

Mu Rwanda abamaze kwandura icyorezo cya covid-19 ni 4 798 barimo 9 banduye ejo tariki 25, abakize ni 3 080 barimo 30 bashya, abakirwaye ni 1 689, abo kimaze kwica ni 29 barimo babiri bapfuye ejo tariki 25 Nzeli.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo