Ingamba nshya  zo  kwirinda Covid-19 ,Uturere 6 dufite umwihariko

Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zizatangira kubahirizwa kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021. Izi ngamba zivuga ko ingendo zihuza uturere zemewe ndetse n’Uturere twa Bugesera Nyanza na Gisagara twari tumaze iminsi tutemerewe kugendererana n’utundi naho uturere 6 two mu Ntara y’Amajyepfo duhabwa umwihariko ku masaha.

Izi ngamba zasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe, zizatangira kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe, zivuga ko ingendo muri turiya turere twari tumaze iminsi tutagenderana n’utundi, zizasubukurwa.

Izi ngamba zitahindutse cyane ugereranyije n’izari ziherutse gushyirwaho, ziteganya ko ingenzo zibujijwe kuva saa saa tatu z’ijoro (21:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00).

Uturere 6 two mu Ntara y’Amajyepfo nka Nyanza, Ruhango, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe ho ingendo zibujijwe kuva saa moya z’Ijoro (19:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00).







Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo