Ingabo z’u Rwanda zakozanyijeho n’ingabo z’u Burundi

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyemeza ko cyarasaniye n’igisirikare cy’u Burundi mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Itangazo rya RDF rivuga ko iyo mirwano yabaye ku wa Gatanu tariki 8 iturutse ku itsinda ry’abarobyi b’Abarundi "binjiye binyuranyije n’amategeko mu mazi y’u Rwanda mu kiyaga Rweru".

RDF ikomeza ivuga ko ubwo yarimo itegeka abo barobyi kuhava bagasubira mu gihugu cyabo, "Abasirikare b’u Burundi babijemo bavuye ku ruhande rw’iwabo batangira kurasa kuri RDF birangira nayo yirwanyeho".

Kugeza ubu ntacyo igisirikare cy’u Burundi kiratangaza ku mugaragaro kuri iki gitero cyo muri Rweru.

Nta musirikare w’u Rwanda wigeze apfira muri ubu bushyamiraneo ndetse ngo n’abasiriare bo mu Burundi bashinjwa gutangiza imirwano bahise basubira mu gihugu cyabo.

Amakuru yacaracaye mu binyamakuru n’inzego z’umutekano mu Burundi avuga ko hari umusirikare umwe w’iki gihugu wapfuye ubwo habagaho uku kurasana.

U Burundi nabwo buvuga ko ingabo z’u Rwanda zashakaga guta muri yombi aba barobyi ariyo mpamvu bwarashe ku Rwanda mu rwego rwo kuburizamo iki gikorwa.

Binyuze mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru n’Intara ya Kirundo mu Burundi, Ikiyaga cya Rweru gihuza u Rwanda n’igihugu cyu Burundi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo