Ingabo z’u Rwanda ngo ntizafashije iza DR Congo kwica Mudacumura

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier avuga ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri DR Congo zafashije izaho kwica umuyobozi wa FDLR-FOCA.

Ku wa kabiri Major Ndjike Kaiko, umuvigizi w’ingabo za DR Congo muri Kivu ya ruguru, yabwiye BBC ko ingabo za Leta zishe Sylvestre Mudacumura na bamwe mu bo bari kumwe.

Hari amakuru yavuzwe nyuma ko izi ngabo zaba zafashijwe n’iz’u Rwanda muri iki gikorwa.

Bwana Nduhungirehe avuga ko mu bihe byashize hari ibikorwa (opérations) ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo zafatanyije mu guhashya imitwe yitwaje intwaro.

Ati "Ariko ubu hari ubushake bwa Congo ubwayo, turacyafatanya mu bikorwa bisanzwe nko guhana amakuru n’ibindi".

"Ingabo z’u Rwanda ntabwo ziri muri Congo, ayo makuru ntabwo ari yo, ingabo za Congo ni zo zavuze ko zamwishe".

Mu kwezi kwa Karindwi Perezida Félix Tshisekedi yasuye intara ya Ituri aho yatangaje ko ingabo ziri gukora ’ibitero bigari’ bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba z’abanyamahanga.

Mu burasirazuba bwa Congo hakorera imitwe itandukanye y’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubw’u Burundi.

Bwana Nduhungirehe avuga ko urupfu rwa Mudacumura ari ’inkuru nziza ku baturage ba Congo no ku baturage b’u Rwanda’.

Yabwiye BBC ati "Ni umutwe [FDLR] wari umaze imyaka 25 uteza umutekano mucye ukora n’ibyaha byibasiye inyoko muntu muri kariya karere".

"Tuwufata nk’umutwe w’iterabwoba, n’indi nka RNC ihungabanya umutekano muri aka karere".

Bwana Nduhungirehe avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda buzakomeza gufasha DR Congo ’ibyo yifuza byose mu guhashya iriya mitwe’.

Ibi kandi ngo ni ibyo abakuru b’ibihugu bya Angola, Congo n’u Rwanda bemeranyijwe mu nama yabahuje i Kinshasa mu kwezi kwa Gatanu.

Mudacumura yavukiye mu cyahoze ari komini Kibirira mu Rwanda mu 1954, yari mu basirikare bakuru barindaga Perezida Habyarimana, nyuma yaje kuba mu batangije umutwe wa FDLR mu cyahoze ari Zaïre.

Yabaye umukuru w’igice cya gisirikare cya FDLR kuva mu 2003 uwakiyoboraga Gen Paul Rwarakabije amaze gutaha mu Rwanda.

Amakuru ava muri Congo avuga ko Mudacumura yishwe hamwe n’abo bari kumwe barimo Col Soso Sixbert, Col Serge na Major Gaspard wari ushinzwe kumurinda. Abandi 15 bari kumwe nawe ngo bafashwe.


Olivier Nduhungirehe avuga ko urupfu rwa Mudacumura ari inkuru nziza ku baturage bo mu karere

BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo