Ingabo  z’u Rwanda  muri Mozambique

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku busabe bwa Mozambique, guhera kuri uyu wa Gatanu, itangira kohereza Abasirikare 1000 mu Ntara ya Cabo Delgado imaze igihe kinini irimo ibibazo by’umutekano muke.

Cabo Delgado ni intara iri mu Majyaruguru ya Mozambique, ituwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri bari ku buso bwa kilometero kare 82.625. Iri ku mupaka wa Tanzania ndetse ituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’aba- Makonde, Makua na Mwani.

Ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda byo koherezayo ingabo muri iki gihugu bije nyuma y’ubusabe bwa Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, wagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Mata.

Kuva icyo gihe bivugwa ko u Rwanda rwahise rutangira kugenzura neza uko ikibazo cy’umutekano muke n’iterabwoba gihagaze muri ako gace. Hari amakuru avuga ko rwahise rwoherezayo itsinda rigamije kureba uko byifashe.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko izi ngabo zizoherezwayo zizakorana n’iza Mozambique cyo kimwe n’iz’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, SADC.

Riti “Uku kohereza ingabo gushingiye ku mubano mwiza hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Mozambique, nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye atandukanye hagati y’ibihugu byombi mu 2018 kandi rishingiye ku bushake bw’u Rwanda ku mahame yo kurinda (R2P) n’amasezerano yo mu 2015 ya Kigali yo kurinda abasivile.”

Izi ngabo zigiye muri Mozambique nyuma y’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi. Muri Mata uyu mwaka, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yasuye u Rwanda aganira na Perezida Paul Kagame ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye mu guhashya iterabwoba.

Ntabwo hatangajwe byinshi ku biganiro abakuru b’ibihugu byombi baganiriye, icyakora Perezida Nyusi yaje mu Rwanda mu gihe Mozambique yari imaze iminsi yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba bigabwa n’umutwe ushamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa ISIS ugendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Nubwo ingabo za Leta zikomeje gutsinsura uwo mutwe mu Mujyi wa Palma mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, hari amagana y’abaturage bahitanwe n’ibitero mu gihe abandi bavuye mu byabo.

Aka gace uwo mutwe ugabamo ibitero gakungahaye kuri gaz ndetse sosiyete y’Abafaransa, Total yashoye miliyari 20 z’amadolari mu kubaka uruganda rwo gucukura iyo gaz. Gusa nyuma y’ibitero, iyo sosiyete yatangaje ko ibaye ihagaritse uwo mushinga.

Mu bishwe muri ako gace harimo abanyamahanga ndetse ibikorwaremezo nk’amabanki, amahoteli n’ibindi na byo byarangiritse, bikaba byaratumye benshi bahagrika ibikorwa bahakoreraga.

Umujyi wa Palma wagabweho ibitero utuyemo abanyamahanga basaga 1000 bari mu bikorwa bifite aho bihuriye n’icukurwa rya gaz.

Guhera mu 2017, agace ka Cabo Delgado kagiye kibasirwa n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba rimaze guhitana ubuzima bw’abasaga 3000 mu gihe ibihumbi by’abaturage byahunze.

Mu kwezi gushize abakuru b’ibihugu bigize umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), bahuriye i Maputo muri Mozambique baganira ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Bemeje koherezayo umutwe wa SADC w’ingabo zishinzwe kurwana aho rukomeye ngo zifashe mu guhashya imitwe y’iterabwoba ikorera muri Cabo Delgado ishobora no gukwirakwira mu bindi bihugu byo mu karere idahagaritswe.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo