Close MORE NEWS Ingabire Victoire yavuze ku bwicanyi bwakorewe abahutu buherutse kwemezwa na Perezida Kagame UMUBAVU.com Umubavu Kuya 8-03-2021 saa 12:38' whatsapp Facebook Nyuma y’uko Perezidawa Repubulika y’u Rwanda ,Paul Kagame yemeye ko hari abahutu bishwe ariko batishwe nk’ingaruka yo guhigwa kubera icyo bari cyo, Ingabire Victoire umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bari imbere mu gihugu asanga hari intambwe ikomeye yatewe ndetse igomba gushimwa n’abanyarwanda bose. Mu kiganiro yahaye Umubavu Online TV Ingabire Vctoire yavuze ko atekereza ko munyarwanda uzongera kuvuga ko hari abahutu bishwe atazashinjwa ingengabitekerezoya Jenoside. Ati’’Kuko njye ndi umwe mu babihaniwe ndegwa ngo napfobeje Jenoside kubera ko navuze nti, kugira ngo tugere ku bwiyunge nyakuri nuko ari abishe abatutsi bagomba kubihanirwa n’abishe abahutu bakabihanirwa’’ Akomeza avuga abantu bagomba gushima kuko kuva mu mwaka w’ 1990 ubwo ingabo zari iza RPF zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu aho ubwo bwicanyi bwaje kugera no muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ubwicanyi bwakorewe abahutu yaba mbere cyangwa nyuma Jenoside hari amaraporo anyuranye ya ONU yagiye abuvugaho ati’’ ariko mu gihugu cyacu ntabwo bwavugwagaho ‘’kubuvuga byari icyaha’’ Avuga ko ibyo byaha bitandukanye kuko hari Jenoside yakorewe abatutsi ariko hakaba n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakorewe abahutu ati’’Ibyo tubisanga muri Raporo ya ONU S/1994/1405’’ Avuga ko iyi raporo ivuga ko impande zombi zarwaniraga ubutegetsi ,ihamya ko uruhande rumwe rwakoze Jenoside urundi rugakora ibyaha byibasiye inyoko muntu. Ati’’Ibyo bintu rero kubivuga mu Rwanda byari icyaha cyahanwaga ,twishimiye ko Umukuru w’Igihug yateye intambwe ,yarangiza agafasha abanyarwanda bose gutera intambwe yo kuvuga ati.,,Hari n’abahutu benshi bishwe’’ Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu kiganiro aherutse kugirana n’umushoramari w’Umwongereza Lord Evgeny Lebedev waje kubitangaza mu kinyamakuru the Independent yo kuwa 2/3/2021 yavuze hari abahutu bishwe ariko batishwe bazira uko bavutse. Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yagize ati: "OK, hari Abahutu benshi bapfuye. Ariko ntibapfuye nk’ingaruka yo guhigwa kubera icyo bari cyo". Mu minsi ishize abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bari mbere mu gihugu bashyize hanze intangazo rigenewe abanyamakuru basaba ko hashyirwaho umunsi wo kwibuka abahutu bishwe. Reba iyi Video umenye byinshi Ingabire Victoire yabwiye Umubavu Online Tv Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Alphonse Kuya 9-03-2021 Nanjye nshimiye Prezida Paul Kagame washishoje akumva ayo maraso yose y’inzira karengane nubu akivugiriza induru mu kuzimu . Ndashimira naba ba nye poliki bemera kwatura bakavuga . Buriya hari ijambo rya prezida nkunda aho agira ati <<ntakuri kudahana>> ibi byose koko nibikorwa , uwazize jenoside akarenganurwa , uwazize akarengane kubera ingaruka zayo akarenganurwa , nukuri u RDA ruzahinduka PARADIZO . Harakabaho u RDA ruzira akarengane Alphonse Kuya 9-03-2021 Nanjye nshimiye Prezida Paul Kagame washishoje akumva ayo maraso yose y’inzira karengane nubu akivugiriza induru mu kuzimu . Ndashimira naba ba nye poliki bemera kwatura bakavuga . Buriya hari ijambo rya prezida nkunda aho agira ati <<ntakuri kudahana>> ibi byose koko nibikorwa , uwazize jenoside akarenganurwa , uwazize akarengane kubera ingaruka zayo akarenganurwa , nukuri u RDA ruzahinduka PARADIZO . Harakabaho u RDA ruzira akarengane INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Ingabire Victoire yavuze ku bwicanyi bwakorewe abahutu buherutse kwemezwa na Perezida Kagame UMUBAVU.com Umubavu Kuya 8-03-2021 saa 12:38' whatsapp Facebook Nyuma y’uko Perezidawa Repubulika y’u Rwanda ,Paul Kagame yemeye ko hari abahutu bishwe ariko batishwe nk’ingaruka yo guhigwa kubera icyo bari cyo, Ingabire Victoire umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bari imbere mu gihugu asanga hari intambwe ikomeye yatewe ndetse igomba gushimwa n’abanyarwanda bose. Mu kiganiro yahaye Umubavu Online TV Ingabire Vctoire yavuze ko atekereza ko munyarwanda uzongera kuvuga ko hari abahutu bishwe atazashinjwa ingengabitekerezoya Jenoside. Ati’’Kuko njye ndi umwe mu babihaniwe ndegwa ngo napfobeje Jenoside kubera ko navuze nti, kugira ngo tugere ku bwiyunge nyakuri nuko ari abishe abatutsi bagomba kubihanirwa n’abishe abahutu bakabihanirwa’’ Akomeza avuga abantu bagomba gushima kuko kuva mu mwaka w’ 1990 ubwo ingabo zari iza RPF zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu aho ubwo bwicanyi bwaje kugera no muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ubwicanyi bwakorewe abahutu yaba mbere cyangwa nyuma Jenoside hari amaraporo anyuranye ya ONU yagiye abuvugaho ati’’ ariko mu gihugu cyacu ntabwo bwavugwagaho ‘’kubuvuga byari icyaha’’ Avuga ko ibyo byaha bitandukanye kuko hari Jenoside yakorewe abatutsi ariko hakaba n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakorewe abahutu ati’’Ibyo tubisanga muri Raporo ya ONU S/1994/1405’’ Avuga ko iyi raporo ivuga ko impande zombi zarwaniraga ubutegetsi ,ihamya ko uruhande rumwe rwakoze Jenoside urundi rugakora ibyaha byibasiye inyoko muntu. Ati’’Ibyo bintu rero kubivuga mu Rwanda byari icyaha cyahanwaga ,twishimiye ko Umukuru w’Igihug yateye intambwe ,yarangiza agafasha abanyarwanda bose gutera intambwe yo kuvuga ati.,,Hari n’abahutu benshi bishwe’’ Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu kiganiro aherutse kugirana n’umushoramari w’Umwongereza Lord Evgeny Lebedev waje kubitangaza mu kinyamakuru the Independent yo kuwa 2/3/2021 yavuze hari abahutu bishwe ariko batishwe bazira uko bavutse. Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yagize ati: "OK, hari Abahutu benshi bapfuye. Ariko ntibapfuye nk’ingaruka yo guhigwa kubera icyo bari cyo". Mu minsi ishize abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bari mbere mu gihugu bashyize hanze intangazo rigenewe abanyamakuru basaba ko hashyirwaho umunsi wo kwibuka abahutu bishwe. Reba iyi Video umenye byinshi Ingabire Victoire yabwiye Umubavu Online Tv Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Alphonse Kuya 9-03-2021 Nanjye nshimiye Prezida Paul Kagame washishoje akumva ayo maraso yose y’inzira karengane nubu akivugiriza induru mu kuzimu . Ndashimira naba ba nye poliki bemera kwatura bakavuga . Buriya hari ijambo rya prezida nkunda aho agira ati <<ntakuri kudahana>> ibi byose koko nibikorwa , uwazize jenoside akarenganurwa , uwazize akarengane kubera ingaruka zayo akarenganurwa , nukuri u RDA ruzahinduka PARADIZO . Harakabaho u RDA ruzira akarengane Alphonse Kuya 9-03-2021 Nanjye nshimiye Prezida Paul Kagame washishoje akumva ayo maraso yose y’inzira karengane nubu akivugiriza induru mu kuzimu . Ndashimira naba ba nye poliki bemera kwatura bakavuga . Buriya hari ijambo rya prezida nkunda aho agira ati <<ntakuri kudahana>> ibi byose koko nibikorwa , uwazize jenoside akarenganurwa , uwazize akarengane kubera ingaruka zayo akarenganurwa , nukuri u RDA ruzahinduka PARADIZO . Harakabaho u RDA ruzira akarengane INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu