Ingabire Victoire yashinze ishyaka rishya asezera  muri FDU Inkingi  “DALFA Umurinzi” Video

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, nibwo umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda Ingabire Umuhoza Victoire yatangaje ko aseseye mu ishyaka yashinze FDU Inkingi akaba yari anamaze imyaka 13 ariyobora akaba ashinze irindi rishya yise ” DALFA Umurinzi” rizakorera mu Rwanda.

Uyu munyepolitiki avuga ko mu minsi iri imbere aribwo azatangaza gahunda y’iri shyaka irambuye n’ubuyobozi bwaryo bwuzuye.

Mu barwanashyaka baryo bagaragaye ubwo yaritangazaga biganjemo urubyiruko n’abakuze gusa hakaba hari n’umunyepolitki Ntaganda Bernard na we usanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Victoire Ingabire wari umukuru w’ishyaka rya FDU-Inkingi avuga ko yari amazemo imyaka 13, yatangaje ko arisezeyemo ndetse akaba yanahise ashinga irindi shyaka rishya.

Ishyaka rishya ryiswe iriharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose (Development and Liberty For All), DALFA - Umurinzi.

Madamu Ingabire yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusezera mu ishyaka FDU-Inkingi kuko atari agishoboye kwihanganira kuriyobora kandi bamwe mu bayobozi bafatanyaga batari imbere mu gihugu.

Kuri we ngo ntiyari agishoboye kuyoborera ishyaka kuri Interineti.

Mukiganiro aherutse guha ijwi rya Amerika, yavuze ko kutabona uko abonana n’abarwanashyaka b’uyu mutwe wa Politiki nyuma yo gufungurwa no kuba iri shyaka hari aho rigonganira n’amategeko agenga imitwe ya Politiki mu Rwanda.

Ikindi avuga cyamuteye gusezera muri iri shyaka yari amaze imyaka 13 ayoboye ni uko ashaka gushinga irindi rigendera ku mategeko agenga imitwe ya politiki mu Gihugu.

Ishyaka FDU Inkingi ni rimwe mu mashyaka atanu yibumbiye hamwe mu cyiswe P5 akorera hanze atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, uyu munyepolitiki yahise anitandukanya n’iyo mpizamashyaka kuko abona ko harimo amashyaka atakubahiriza amategeko yo mu Rwanda agenga imitwe ya politiki.

Ingabire Umuhoza Victoire ugiye kuzuza imyaka 10 agarutse mu Rwanda ubu aracyari kwitaba ubugenza cyaha Ku iperereza riri kumukorwaho bijyanye n’ibitero byagabwe mu Rwanda n’abavuga ko ari abarwanyi ba P5.

Ntacyo FDU Inkingi iratangaza kuri iki cyemezo cya Ingabire wari umuyobozi wayo cyangwa ngo ivuge ejo hazaza hayo itari kumwe n’uwayishinze.

Ishyaka FDU Inkingi ntiryari ryemererwa gukorera mu Rwanda mu gihe rimaze ahubwo ryakunze kumvikana ritabaza Ku iyicwa, ibura n’ifungwa rya bamwe mu barwanashyaka baryo.

JPEG - 166.8 kb
Madamu Ingabire n’abayoboke b’ishyaka rye rishya

Reba ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru hano





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Jean claude habumugisha Kuya 11-11-2019

Icyo namusaba, nugukurikiza amategeko igihugu kigenderaho.kandi akazana ibisubizo byinshi kubanyarwanda. akareka kuduteza ibibazo.